Niyibizi Ramadhan mu nzira zijya gukina muri Canada

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umukinnyi wo mu gice cy’ubusatirizi muri APR FC, Niyibizi Ramadhan, yahawe ubutumire na Cavalry Football Club yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Canada.

Mu gihe abakinnyi benshi bari mu mpera z’amasezerano ya bo, ni na ko bakomeje gushaka ahandi berekeza.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni Niyibizi Ramadhan yahawe ubutumire bwo kujya gukora igeragezwa muri Cavalry FC yo mu cyiciro cya mbere. Mu gihe yatsinda iri geragezwa, yahita asinya amasezerano.

Iyi kipe ishaka uyu musore uri mu beza bakina hagati mu kibuga muri shampiyona y’u Rwanda, iri mu cyiciro cy’amakipe umunani akina shampiyona yo muri iki gihugu.

Cavalry FC imaze imyaka irindwi ishinzwe. Niyibizi ukomoka i Rubavu, yamenyekaniye muri Etincelles FC yavuyemo ajya muri AS Kigali mbere y’uko ajya muri APR FC amazemo imyaka ibiri.

Ni umwe mu beza ba APR FC
Yagiye ayifasha mu bihe bitandukanye
Cavalry Football Club yo mu Cyiciro cya mbere muri Canada, yahaye ubutumire Niyibizi Ramadhan ngo ajye mu igeragezwa

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *