Nyamasheke: Hari umuhanda utisukirwa mu mugoroba

Yanditswe na MUHIRE DONATIEN
Kunyura muri uyu muhanda mu mugoroba si ibya buri wese

Hari abaturage bo mu Karere Nyamasheke bavuga ko babangamiwe n’uko abajura bihisha mu mwijima wo ku muhanda wa kaburimbo bakabambura ibyabo birimo za telefoni n’ibikapu.

Abavuga ibi ni abiganjemo abanyeshuri ba Kaminuza, abagana ku bitaro bya Kibogora bakoresha umuhanda waTyazo-Kibogora-Kabuga, wo mu murenge wa Kanjongo.

Gikundiro Kevine wiga muri Kaminuza iherereye aho yabwiye UMUSEKE ko mu masaha y’umugoroba bigoranye guca muri ako gace.

Yagize ati “Kuri uyu muhanda nta matara amurika nijoro kubera ko hatabona, bakunda kuhamburira amatelefone ku bakobwa banagufata no ku ngufu.”

Akomeza agira ati “Icyifuzo ni uko badushyiriraho amatara.”

Undi muturage yagize ati “Abagore n’abakobwa bagorewe kuri uyu muhanda, babangamiwe n’ubwambuzi bakorerwa n’abihisha mu mwijima wo ku muhanda.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, butangaza ko iki kibazo bukizi ko hagishakishwa ingengo y’imari yo kugikemura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yagize ati “Turabizeza ko turi gushaka amikoro kugira ngo tuzayahashyire.”

Yasabye abaturage kujya bamenyesha inzego z’umutekano mu gihe bambuwe.

Ati “Hagize uwo bambuye Telefoni akabivuga nk’uko bayamburirwa n’ahandi mu giturage hatari amashanyarazi, ni byiza kwihutira kubigeza ku rwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bikorweho iperereza.”

Umuhanda wa Tyazo-Kibogora-Kabuga, ni umuhanda wa Kaburimbo, ufite Ibilometero bibiri na Metero magana atatu wuzuye mu mwaka wa 2022.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW i NYAMASHEKE.

Yisangize abandi