Mu Karere ka Nyanza, mu gishanga habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 18 wari umaze igihe yarabuze.
UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera witwa Tuyizere Jean Marie Vianney, yabonetse mu Murenge wa Kibirizi mu kagari ka Cyeru mu Mudugudu wa Muyebe.
Umurambo wabonetse kuwa 17 Kamena 2025 ahagana i saa kumi n’ebyiri n’igice z’ijoro.
Nyakwigendera ababyeyi be bavuga ko yagiye ku cyumweru, tariki 15 Kamena 2025 agiye mu mupira ku kibuga cy’umupira kiri mu kagari ka Mbuye aho bita i Nyakayaga nyuma ntiyagaruka, iwabo bakomeza kubaririza bayoberwa aho yagiye.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Patrick Kajyambere, yabwiye UMUSEKE ko “ababyeyi ba nyakwigendera bavuga ko yari asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bw’igicuri gusa iperereza ryatangiye n’inzego zibishinzwe.”
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza