Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yafashe abantu 10 bakekwaho kwiba abaturage bakanabakomeretsa.
Abatawe muri yombi bafashwe tariki ya 22 Kamena 2025, mu bikorwa Polisi yafatanyije n’izindi nzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamirije UMUSEKE aya makuru, avuga ko bafatiwe mu Mirenge ya Gitega na Mageragere.
Abasore bane bafatiwe mu Murenge wa Gitega mu Kagali ka Kora mu Mudugudu wa Rugari, nyuma yaho bateze abantu batatu barimo umunyeshuri wari uvuye kwiga bakabambura ibyo bari bafite, babiri muri bo barakomereka bakaba barajyanywe kwa muganga mu bitaro bya CHUK.
CIP Wellars Gahonzire ati “Aba basore bafashwe bemera ko bategega abantu bakabambura aho bamwe batega abantu n’ibyuma abandi bagasigara bacungira ko hari abantu baza gutabara bakabatera amabuye.”
Abandi batandatu bakaba barafatiwe mu Murenge wa Mageragere mu Kagali ka Nyarufunzo mu Mudugudu wa Nyurufunzo aho batoboraga amazu bakiba ibikoresho byo mu nzu, bakanatega abantu bakabambura ibyo bafite.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yasabye abaturage gutanga amakuru kubo baziho gukora ibi bikorwa kugira ngo bafatwe bahanwe.
UMUSEKE.RW