Ba ofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya gisirikare rya RDF riherereye i Nyakinama, mu Karere ka Musanze, basabwe guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Isi.
Babisabwe kuri uyu wa Mbere mu muhango wo kubaha Impamyabumenyi wabereye muri iryo Ishuri.
Aba basirikare bari bamaze umwaka biga ni abo mu bihugu 20 birimo u Rwanda, Benin, Botswana, Burkina Faso, Centrafrique, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Guinea, Jordanie, Kenya, Malawi, Mali, Mozambique, Niger, Nigeria, South Sudan, Tanzania, Uganda, na Zambia.
Aba barimo Abanyarwanda 82 bo mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS), na ho abanyamahanga ni 26.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yayoboye uwo muhango, yavuze ko Ishuri Rikuru rya gisirikare rya RDF rigira uruhare runini mu gutegura abayobozi bashoboye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kugorana muri iki gihe.
Ati “Si ishuri gusa, ni urufatiro dukesha kubaka ejo hazaza h’ingabo zacu. Binyuze muri iyi gahunda, abasirikare bakuru bacu babonye ubumenyi mu bya gisirikare ndetse n’ubushishozi mu miyoborere, bituma baba biteguye gukora neza mu Isi igoye mu bijyanye n’umutekano.”
Dr Ngirente yabwiye ba Ofisiye bakuru barimo 70 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’umutekano (Masters of Arts in security studies) itangwa na Kaminuza y’u Rwanda, ko uyu munsi, Isi ihanganye n’ibibazo birimo intambara zifashisha ikoranabuhanga, amakimbirane, amakuru y’ibinyoma n’ibibazo by’ubuzima rusange ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ibi bibazo bisaba abayobozi bashobora gutekereza bihagije, guhinduka vuba, no gufata ibyemezo byihuse kandi bifite ubunyangamugayo. Guteza imbere ubwo buyobozi ni yo ntego nyamukuru y’aya masomo.”
Akomeza ati “Ku bw’ibyo, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushora imari, guteza imbere ibikorwa remezo, no guteza imbere ikoranabuhanga kugira ngo ifashe iri Shuri.”
Mu basirikare bitabiriye amasomo kuri icyi cyiciro cya 13, Col Dr. Dan Gatsinzi wo muri RDF yahembwe nk’uwahize abandi.
MUGIRANEZA Thierry / UMUSEKE.RW