Ikipe y’ubukombe mu Bufaransa, Olympique Lyon, yamanuwe mu cyiciro cya Kabiri [Ligue 2] kubera gukoresha nabi umutungo no kudashyira no ku murongo ibijyanye n’imari.
Umwanzuro kumanura iyi kipe mu cyiciro cya Kabiri, wafashwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo mu makipe yo mu Bufaransa (DNCG), nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa cyo ku wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025.
Nyuma y’iyi nama yigaga ku mikoreshereze y’umutungo muri iyi kipe, umwanzuro wayivuyemo waje wemeza ko nyuma y’uko yumvise uruhande rwa Olympique Lyonnais, itegetswe kujya gukina mu Cyiciro cya Kabiri kuko yananiwe gusobanura imiterere y’uko ikoresha umutungo wa yo no kwishyura imyenda ingana na miliyoni 175€.
Iyi kipe yari mu zifite izina rinini mu Cyiciro cya mbere mu Bufaransa, yasabwe ibisobanuro nyuma y’uko bigaragaye ko ikigo kiyicunga cya Eagle Group, gifitiye umwenda ibindi bigo ungana na miliyoni 175€.
N’ubwo Umuyobozi wa Eagle Group, John Textor, yagurishije abakinnyi batandukanye ngo arebe ko yagabanya umwenda, ariko byakomeje kwanga, ikirenze kuri ibyo anagurisha imigabane ye yari afite muri Crystal Palace yo mu Bwongereza ariko bikomeza kuba iyanga.
Olympique Lyonnais yahawe iminsi irindwi yo kuba yemerewe kujuririra uyu mwanzuro iramutse mu gihe yaba itanyuzwe na wo.
Kuva yashingwa mu 1950, iyi kipe ni ubwa mbere izaba igiye gukina mu cyiciro cya Kabiri. Ibitse igikombe cya Shampiyona y’u Bufaransa inshuro zirindwi kandi zikurikiranya.


UMUSEKE.RW