Ikipe y’umupira w’amaguru y’abatarabigize umwuga, Ossousa iherereye mu gice cy’i Nyamirambo, yatsinze iy’abakuze batabigize umwuga ya Karibu FC, yegukana igikombe cy’irushanwa ry’abakanyujijeho muri ruhago.
Iri rushanwa ryari ryateguwe n’ikipe ya Karibu FC isanzwe ikina nk’itarabigize umwuga ariko by’umwihariko ikaba inarimo bamwe mu Bayobozi bo mu nzego za Leta nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarak Muganga n’abandi.
Amakipe ane arimo Mulindi FC irimo ababohoye Igihugu, Ossousa FC irimo abakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda, Karibu FC irimo abakinnye ruhago mu Rwanda ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu na Intare FC irimo abatuye mu Bubiligi ariko bakinnye ruhago mu Rwanda no mu bihugu bituranye na rwo.
Ku wa 21 Kamena, ni bwo iri rushanwa ryatangiye, Ossousa itsinda Mulindi FC igitego 1-0 mu gihe Karibu FC yari yasezereye Intare FC. Amakipe yari yatsinze ku munsi wa mbere, yahuye bucyeye ku wa 22 Kamena 2025 mu mukino wa nyuma mu gihe ayari yatsinzwe yo yahuriye ku mwanya wa gatatu.
Ikipe ya Ossousa FC yegukanye igikombe cy’iri rushanwa nyuma yo gutsinda penaliti 5-4 za Karibu FC. Umwanya wa gatatu wegukanywe na Intare FC yatsinze penaliti 4-3 za Mulindi FC. Ikipe ya mbere yahembwe igikombe inahabwa imipira ibiri yo gukina mu gihe iya gatatu yahembwe umupira umwe wo gukina.







UMUSEKE.RW