PBA irahindura uburezi mu Ishuri ryisumbuye rya Rutobwe

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Abiga muri E.S Rutobwe barashima PBA

Mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda, abanyeshuri batangiye gusuzumwa binyuze mu mishinga igaragaza ubumenyi n’ubushobozi bafite, hakoreshejwe uburyo bushya buzwi nka Project-Based Assessment (PBA).

Mu Ishuri rya E.S Rutobwe, riherereye mu Karere ka Kamonyi, PBA ifatwa nk’umusemburo w’impinduka zifatika mu myigire y’abanyeshuri no mu myigishirize y’abarimu.

Nshimiyimana Simeon, wiga mu mwaka wa 6 amasomo y’Imibare, Ubutabire n’Ubugenge, yabwiye UMUSEKE ko nk’abanyeshuri biga siyansi bakora ubushakashatsi n’imishinga ifite icyo ivuze.

Ati: “Ntabwo twandika mu makayi gusa, ibyo twiga tubishyira mu bikorwa kandi bizadufasha mu bihe bizaza.”

Dushimimana Faustine, wiga amasomo y’Ubugenge, Ubutabire n’Ubumenyi bw’Ibinyabuzima, avuga ko gahunda ya PBA ibafasha gushyira mu bikorwa amasomo biga no gufata ibyemezo bifatika mu buzima binyuze mu mishinga.

Ati, “Ntibikiri amasomo asanzwe, ahubwo ni ubuzima nyabwo tubamo buri munsi, tukaba twiga gukora, gutekereza no kwihangira imirimo.”

Abarimu bo muri E.S Rutobwe bashima gahunda ya PBA kubera uburyo ibafasha guhindura imyumvire no kuzamura ireme ry’imyigishirize.

Habineza Ildephonse avuga ko mbere amasomo yigishwaga mu buryo bushingiye ku magambo, aho abanyeshuri bafataga mu mutwe gusa, ariko ntibabashe gushyira mu bikorwa ibyo bigaga.

Ati: “Gahunda ya PBA ituma abanyeshuri biga ku buryo bwimbitse, barushaho kumva no gukoresha ibyo bize.”

Yongeraho ko iyi gahunda iteza imbere ubumenyi bw’imyitozo ngiro n’ubushakashatsi, kandi ikanafasha abanyeshuri kumenya gukorana n’abandi, kuganira no gushyira mu bikorwa imishinga.

Habineza avuga ko ubu ibyo bigisha abanyeshuri biva mu bitabo bigashyirwa mu bikorwa

Nubwo iyi gahunda ifite akamaro kanini, hari imbogamizi zimwe zikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa, cyane cyane ku bijyanye n’ibikoresho.

Nizeyimana Venuste, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri E.S Rutobwe, asaba NESA n’abafatanyabikorwa bayo guhugura abarimu no gutanga ibikoresho bihagije, kugira ngo abanyeshuri babashe gukora ibikorwa bifatika.

Ati: “PBA ni gahunda nziza cyane kandi itanga icyizere mu burezi, ariko turacyakeneye ibikoresho bihagije kugira ngo abanyeshuri babashe gukora imyitozo ngiro neza.”

Nzeyimana Jean Claude, Umuyobozi w’ishami rishinzwe amasuzuma n’ibizamini mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), avuga ko hari igihe umwana wiga mu kigo gifite laboratwari ikwiriye yabaga afite amahirwe menshi kurusha uwiga ahatari ibikoresho bihagije.

Ati: “Ubu twashatse uburyo bwo kugabanya ubwo busumbane, tureba uko buri mwana yagaragaza ubumenyi bwe no mu mikoro ngiro, hatitawe ku bushobozi bw’ikigo yigamo.”

Yagaragaje ko intego ari uko umunyeshuri arangiza amashuri yisumbuye afite ubushobozi bwo guhanga ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete, kandi ibyo bikagaragazwa n’ibyo yakoze yifashishije ubumenyi yakuye mu ishuri.

Mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, Leta y’u Rwanda, binyuze muri NESA, ku bufatanye na Educate!, yatangiye gushyira mu bikorwa ibizamini ngiro mu masomo ya siyansi, hagamijwe kubahiriza integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC).

Abarezi barenga 3,200 bamaze guhugurwa, naho amashuri asaga 90% yatangiye gukoresha urubuga rwa CAMIS (Comprehensive Assessment Management Information System) mu gutanga ibi bizamini.

Amanota y’umushinga agira uruhare rwa 25% ku manota y’igihembwe, ayo na yo akazagira umwanya mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, aho azahabwa amanota 10%.

Abarezi n’inzobere mu burezi bemeza ko iyi gahunda igomba gushyigikirwa, haba mu kubaka ubushobozi bw’abarimu, kongerera amashuri ibikoresho bifatika no gukurikirana uko ishyirwa mu bikorwa.

Gahunda ya PBA, nk’uko bigaragarira ku rugero rwa E.S Rutobwe, ni ikimenyetso cy’uko uburezi bushingiye ku bushobozi bushobora kuvamo ibisubizo bifatika ku bibazo byugarije sosiyete nyarwanda, ariko bisaba gushyirwamo imbaraga mu bikoresho n’ubushobozi bw’abarimu.

Ndayishimiye avuga ko PBA yabongereye ubushobozi bwo gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe

Dushimimana avuga ko iyi gahunda yabafashije gukorera mu matsinda kandi bafite intego yo guhindura Isi
Ibyo bandika mu makayi bafata umwanya bakabishyira mu bikorwa
Bakora ubushakashatsi bakanahangwa ibintu bitandukanye hagamijwe guhanga umurimo
Abiga muri E.S Rutobwe barashima PBA
Nzeyimana Jean Claude, Umuyobozi w’ishami rishinzwe amasuzuma n’ibizamini mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA)

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Kamonyi

Yisangize abandi