Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Algeria.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko yagiye muri iki gihugu ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid Tebboune.
Mu ruzinduko arimo i Alger, Perezida Kagame yashyize indabo ku rwibutso rwa Maqam Echahid mu kunamira ababuze ubuzima bwabo mu ntambara yo kurwanira ubwigenge bwa Algérie.
Biteganyijwe kandi ko asura kandi Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubwenge buhangano, AI, (ENSIA) ryigamo abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda, aho bakurikira amasomo ya ‘Artificial Intelligence and Data Science’.
Nyuma Perezida Kagame araza kwakirwa kandi mu musangiro wo kumuha ikaze muri iki gihugu.
U Rwanda na Algeria bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi watangiye mu myaka ya 1970, ndetse ibihugu byombi bisangiye amateka afitanye isano n’ubwigenge.
Algeria n’u Rwanda binafitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n’IgiTamazight.
Mu mwaka w’amashuri wa 2016-2017, Algeria yahaye buruse abanyeshuri 25 b’u Rwanda.
Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.
Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.



UMUSEKE.RW