Perezida Kagame yacyeje PSG yegukanye UEFA Champions League

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yashimiye Paris Saint-Germain yegukanye UEFA Champions League bwa mbere mu mateka, nyuma yo gutsinda Inter Milan yo mu Butaliyani ibitego 5-0.

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gucurasi 2025, I Munich mu Budage kuri Stade ya Allianz Arena haberaga umukino wa nyuma w’Igikombe cya UEFA Champions League gihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’i Burayi.

Ni umukino wahuje ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Inter Milan yo mu Butaliyani.

Aya makipe yari yageze ku mukino wa nyuma, nyuma y’uko PSG isezereye Arsenal yo mu Bwongereza naho Inter Milan igasezerera FC Barcelona yo muri Espagne.

Muri uyu mukino wa nyuma, PSG yanyagiye Inter Milan ibitego 5-0. Ni ibitego byatsinzwe na Désiré Doué watsinze bibiri, Khvicha Kvaratskhelia, Senny Mayulu na Achraf Hakim.

Iyi kipe yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda iba ikoze amateka yo kwegukana igikombe cyayo cya Mbere cya UEFA Champions League.

Ni itsinzi yashimishije Perezida Kagame, anyuze ku rukuta rwe rwa X yandika ati ” Mwishyuke PSG… Mbega umukino/ ibyishimo wo kureba!? Mutumye abafana n’abafatanyabikorwa banyurwa.”

PSG mbere yo kugera ku mukino wa nyuma, yasezereye Arsenal na yo yamamaza u Rwanda biciye muri Visit Rwanda.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yashimiye PSG yegukanye UEFA Champions League ku nshuro ya mbere
PSG yegukanye igikombe cya yo cya mbere cya UEFA Champions League
Byari ibyishimo ku mutoza n’abakinnyi
Dembelé na Désire Doué bagize uruhare rukomeye muri iyi ntsinzi
Ni umusore wari wishimiye gufasha ikipe ye

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi