Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Olusegun Obasanjo

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame aramutsa Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria

Perezida Paul Kagame yagarutse mu kazi, yagiranye ibiganiro na Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria.

Amashusho UMUSEKE ufite agaragaza Perezida Paul Kagame aramukanya na Olusegun Obasanjo n’abamuherekeje, ndetse nyuma bakagirana ibiganiro.

Ibi biganiro byabaye ku gicamunsi kuri uyu wa Kabiri nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje kuri X yahoze ari Twitter.

Mu byo Perezida Kagame yaganiriyeho na Obasanjo harimo uko byifashe muri aka karere, ibibazo bitandukanye biri ku mugabane wa Africa ndetse n’ahandi ku isi.

Aba bayobozi banavuganye ku buryo bwo gushimangira umutekano urambye, ubufatanye n’iterambere.

Perezida Paul Kagame agarutse mu biro nyuma y’iminsi agiye mu kiruhuko nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo abeshyuza ibihuha bimaze iminsi bivuga ko ubuzima bw’Umukuru w’Igihugu butameze neza.

Yagize ati “Rwose ntimutwarwe n’amakuru ari gukwirakwizwa n’abanzi. Nta gihari cyo kwikanga, cyangwa giteye impungenge.”

Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria aganira na Perezida Paul Kagame

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi