Perezida Macron yacyeje PSG yegukanye UEFA Champions League

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashimiye Paris Saint-Germain yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo, Uefa Champions League nyuma yo gutsinda Inter Milan yo mu Butaliyani ibitego 5-0.

Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025  mu Mujyi wa Munich mu Budage kuri Stade ya Allianz Arena, ni bwo haberaga umukino wa nyuma wa Uefa Champions League wahuje PSG yo mu Bufaransa na Inter Milan yo mu Butaliyani.

Iyi kipe yari ihagarariye u Bufaransa, yegukanye iki gikombe ku nshuro ya yo ya mbere nyuma yo kunyagira Abataliyani ibitego 5-0. Nyuma y’uyu mukino, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron abicishije ku rukuta rwe rwa X, yacyeje iyi kipe yasheje ishema Igihugu ayobora.

Yagize ati “Paris, umurwa Mukuru w’u Burayi muri uyu mugoroba. Amashyi. Dutewe ishema.”

Iyi kipe ifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kurwamamaza biciye mu Ubukerarugendo (Visit Rwanda), ni amateka yandi ikoze yo kujya mu makipe yabashije kwegukana iki gikombe cyegukanywa n’ibigugu ku Mugabane w’i Burayi.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashimiye PSG yahesheje ishema Igihugu ayobora
PSG yegukanye UEFA Champions League ku nshuro ya yo ya mbere

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi