Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2024-2025, ikipe ya Police FC iri mu zifite abakinnyi ngenderwaho benshi basoje amasezerano ndetse bamwe bamaze gufata icyemezo cyo gutandukana na yo.
Mu gihe umwaka w’imikino 2024-25 warangiye muri ruhago y’u Rwanda, amakipe atandukanye afite abeza basoje amasezerano afite umukoro wo kubagumana cyangwa agashaka abandi beza.
Imwe mu makipe ashobora gutakaza abakinnyi bari inkingi za mwamba, ni Police FC ifite abeza ba yo basoje amasezerano ndetse amakuru akaba avuga ko batiteguye gukomezanya n’iyi kipe.
Uwa mbere wahavuye nyuma yo gusoza amasezerano, ni Aboubakar Djibrine Akuki. Uyu musore wari mu beza ba Police FC mu myaka ibiri ishize, amakuru ahari amwerekeza muri Singapore gutangirayo ubundi buzima bushya.
Abandi bayifashije mu buryo bugaragara kandi bashobora kudakomezanya na yo, ni Bigimana Abedi wari uhamaze imyaka ibiri ndetse na Chukwuma Odil wamaze gusezera kuri bagenzi be bakinanaga. Aba bombi, bari mu beza iyi kipe y’abashinzwe Umutekano yagenderagaho ariko ibihe byabatandukanyije.
Abandi bavugwa bashobora gusohoka Kacyiru, ni Hakizimana Muhadjiri na Ndizeye Samuel. Aba na bo bari mu basoje amasezerano ya bo ndetse ku kigero kinini bashobora kujya gushakira ahandi.
N’ubwo havugwa aba, amakuru aturuka mu baba hafi y’iyi kipe, avuga ko mbere yo gutangira umwaka utaha w’imikino 2025-2026, ubuyobozi buzakora impinduka zikakaye nyuma y’uko babuze igikombe na kimwe muri uyu mwaka kandi nyamara hari haguzwe abakinnyi bose bifujwe n’abatoza.



UMUSEKE.RW