Nyuma y’uko irusha Gor Mahia amanota atandatu, ikipe ya Police FC iyoboye shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya by’agateganyo, ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino w’imikino 2024-25.
Ubwo yahabwaga akazi mu Ukuboza 2024, umutoza Ndayiragije Étienne, yasanze Police FC iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona ya Kenya ariko abizeza ko azakora ibishoboka byose ikava kuri uwo mwanya.
Kimwe mu byihutirwaga yakoze, Ndayiragije azana Mutambirwa Djabil ngo amubere umwungiriza nyuma y’uko bakoranye muri Bugesera FC na bwo amwungirije.
Aba batoza bombi barafatanyije bubaka iyi kipe kugeza ubwo magingo aya ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona mu gihe habura imikino ibiri ngo shampiyona irangire. Police FC ifite amanota 61 mu gihe Gor Mahia ya Kabiri ifite amanota 55 nyuma y’uko mu cyumweru gishize yanganyihe na AFC Leopards igitego 1-1.
Imikino ibiri iyi kipe itozwa na Ndayiragije isigaje, isabwa kubonamo byibura inota rimwe igahita yegukana igikombe. Isigaje gukina na Shabana ndetse na Gor Mahia. Iyo bahanganye yo isigaje gukina na Ulinzi Stars undi mukino bakazihurira.
Iyi mibare iragaragaza ko aba batoza bombi bakomoka mu Rwanda, bashobora gukora amateka yo guhesha iyi kipe y’Igiposili cya Kenya igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.




UMUSEKE.RW
Kurikirana Amakuru neza Gor Mahia isigaje mach 3 izitsinze yagira 64 Points.Nukuvuga ko police Igomba gutsinda mach 1 Ikanganya indi ikaba yagira 65 Points .Police ntisigaje inota 1 ngo itware igikombe.thx