Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, yafashe abantu 16 bakekwaho ubujura, nyuma y’uko abaturage bari bamaze iminsi bagaragaza impungenge ku mutekano wabo.
Abo bafashwe bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byo mu nzu, no gutega abantu mu nzira bakabambura ibyabo, birimo na telefoni ngendanwa.
Mu Kagari ka Gatumba hafatiwe abantu 9 bakekwaho ubujura, nyuma y’uko abaturage 2 bo mu Mudugudu wa Agasharu bagejeje ikirego kuri Polisi bavuga ko hari abajura batoboye amazu yabo bakiba ibikoresho birimo na televiziyo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE ko ifatwa ry’abo bose ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Nduba kugira ngo bakurikiranwe.”
Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bahungabanya umutekano, anaburira abishora mu byaha ko Polisi ikomeje ibikorwa byo kubashakisha no kubafata.
Ati: “Abishora mu byaha by’ubujura ndetse n’ibindi bihungabanya umutekano bakwiye kubivamo, ahubwo bagafatanya n’abandi mu gukumira no kurwanya ibyaha.”
CIP Gahonzire yongeraho ko abakora ubujura bagirwa inama yo kubireka, bagaharanira gukora imirimo ibyara inyungu, kuko amahirwe y’akazi ahari.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abajura batagomba kwiringira ko bazatungwa no kurya ibyo abandi bavunikiye, ko ubujura butazabaha inyungu, kandi ko inzego z’umutekano zikomeje kubakurikirana no kubahiga.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW