Nyuma yo gutsinda Espagne biciye kuri penaliti 5-3, ikipe y’Igihugu ya Portugal yongeye gutwara igikombe cya UEFA Nations League ku nshuro ya Kabiri.
Saa tatu z’ijoro zo ku wa 8 Kamena 2025, ni bwo uyu mukino wabereye kuri Allianz Arena mu Mujyi wa Munich, wari utangiye.
Ku munota wa 21 w’umukino, Zubmendi yari afunguye amazamu ku ruhande rwa Espagne maze imibare itangira kuba mibi ku basore ba Roberto Martinez.
Gusa Portugal ntiyacitse intege kuko ku munota wa 26 w’umukino, myugariro w’ibumoso, Nuno Mendes yaboneye ikipe ye igitego cyo kwishyura ariko ibyishimo bya bo ntibyatinda kuko munota wa 45, Oyarzabal yaboneye Espagne igitego cya Kabiri maze isoza igice cya mbere iri imbere n’ibitego 2-1.
Bakigaruka mu gice cya Kabiri, nta bwo abasore batozwa na Roberto Martinez batinze kugaruka mu mukino kuko ku munota wa 61, bari babonye izamu ku gitego cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo ku mupira mwiza yahawe na Nuno Mendes.
Nyuma yo kwinjizanya, amakipe yombi yakomeje gucungana kugeza iminota 90 irangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Abasifuzi bongeyeho iminota 30 nk’uko amategeko abiteganya ariko na yo irangira banganya ibitego 2-2.
Byasabye ko hitabazwa za penaliti maze Portugal yinjiza eshanu kuri eshatu za Espagne, bituma CR7 na bagenzi be begukana irushanwa ry’uyu mwaka.
Ku ruhande rw’abakinnyi ba Martines, abarimo Neves, Nuno, Bruno, Vitinha na Ramos, bose binjije neza penaliti mu gihe ku ruhande rwa Espagne yahushijwe na Alvaro Morata ariko Isco, Baena na Merino, bari bazinjije neza.
Ikipe y’Igihugu ya Portugal, yakoze amateka yo kuba ari yo yegukanye inshuro ebyiri iri rushanwa yaherukaga kwegukana mu 2019.
Igitego CR7 yatsinze muri uyu mukino, cyatumye yuzuza ibitego 938 kuva yatangira gukina nk’uwabigize umwuga.
Umutoza, Roberto Martineza, yegukanaga igikombe cye cya mbere nk’umutoza mu myaka 12 ishize. Yaherukaga kwegukana igikombe cya FA Cup mu 2012-2013 ubwo yatozaga Wigan yo mu Bwongereza.
Myugariro w’ibumoso wa Portugal, Nuno Mendes w’imyaka 22, ni we wabaye umukinnyi witwaye neza mu mukino no mu irushanwa muri rusange.














UMUSEKE.RW