Rubavu:Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Igihugu rwasabye abanyamahoteli, n’abakora muri za Resitora, amacumbi n’ahahurira abantu benshi guhyira udukingirizo muri serivisi batanga.
Ibi Urugaga rw’Abikorera rwabivuze nyuma yo kubona ko abakora mu Mahoteli n’abandi hatandukanye hakirirwa abantu benshi biraye mu guha udukingirizo abadukeneye mu buryo bworoshye.
Umukozi Ushinzwe ubukangurambaga no gushishikariza abikorera kwirinda indwara zandura n’izitandura, Bashagire Jolie, avuga ko impamvu batekereje gukora igenzura mu Karere ka Rubavu bafatanyije n’abanyamakuru, ari uko aka Karere ari ak’ubukerarugendo hakiyongeraho ko gahana umupaka n’Igihugu cya Congo ko umubare w’abakunze kukazamo ari munini bityo ko hagomba ubwirinzi bukaze bwo gukangurira abantu bakora imibinano mpuzabitsina gukoresha agakingirizo.
Ati”Turasaba abanyamahoteli , abafite amacumbi yakira abantu benshi ko bategura udukingirizo nkuko bategura amashuka, n’ibindi abakiliya bakenera kubera ko Virusi itera SIDA ntaho yagiye.”
Bashagire avuga ko hari bamwe bamaze kwirara bumva ko nta ngaruka yo kuba badakoresha agakingirizo ihari.
Ati”Twasanze hari abamaze kwirara turabubutsa ko Ubuzima buhenze bashyire udukingirizo hafi mu kabati ku buryo abagakenera bakabone bitabagoye. “
Gahire Divine ushinzwe guha Serivisi abakiliya muri Hoteli avuga ko hari ahantu bashyira udukingirizo ku buryo umukiliya wifuza kudukoresha abatuma bakatumushyira.
Ati”Twakira abantu b’ingeri zitandukanye harimo n’ababyeyi bafite abana, ntabwo twashyira udukingirizo mu byumba kuko abo twakira bose badakenera kubwifashisha”
Mpayimana Cyprien ukora mu icumbi ryakira abagenzi, avuga ko bategereza ko hari usaba agakingirizo bakajya kukagura mu nzu bacururizamo imiti(Pharmacie).
Ati”Ugekeneye aduhamagara mbere yuko ahagera tukagashyira mu cyumba araramo.”
Mpayimana avuga ko umubare w’Urubyiruko ariwo ukunze kubasaba udukingirizo kuruta uw’abantu bakuze.
Amahoteli,Resitora, amacumbi no mu nzu z’utubyiniro hakorewe Ubugenzuzi nta hantu hagenewe gushyirwa udukingirizo.
Urugaga rw’Abikorera ruvuga ko bagiye gukora igenzura ryimbitse ku mipaka n’abandi hantu henshi hahurira abagenzi ko hashyirwa udukingirizo.
PSF ikavuga ko no mu imurikabikorwa irimo gutegura rizaba mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga bazasaba RBC kuhazana udukingirizo kugira ngo abazaryitabira batuhasange.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Rubavu