Nyuma yo gutsinda Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri yegukanye igikombe cy’irushanwa rya CAF Champions League 2025 rikinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Umukino wa nyuma muri ibiri ikinwa, wabereye mu Misiri kuri Stade ya Pyramids FC iherereye mu Mujyi wa Cairo mu Misiri. Ubanza wabereye muri Afurika y’Epfo, amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Muri uyu mukino, abanya-Misiri, ni bo bahabwaga amahirwe nk’abakiniraga mu rugo n’ubwo bakinaga n’ikipe y’ubukombe ku Mugabane wa Afurika. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 23, rutahizamu ukomoka muri DRC, Fiston Mayele yafunguye amazamu ku ruhande rwa Pyramids FC maze imibare itangira kuba mibi kuri Mamelodi.
Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Ahmed Samy yatsindiye Pyramids FC igitego cya Kabiri ku munota wa 55, maze imibare itangira kuzamo ibihekane ku abanya-Afurika y’Epfo. Ku munota wa 75, Rayners yaboneye Mamelodi Sundowns igitego ariko kitari gihagije. Abanya-Misiri bakomeje gucunga neza izamu rya bo kugeza iminta 90 irangiye maze yegukana igikombe cya CAF Champions League 2025 ku nshuro ya yo ya mbere.
Ahmed Samy watsindiye Pyramids FC igitego cya Kabiri, ni we wabaye umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino (man of the match).






UMUSEKE.RW