Rayon Sports yaguze myugariro ukomoka i Burundi – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo kubona itike yo kuzakina amarushanwa Nyafurika, ikipe ya Rayon Sports yaguze myugariro ukomoka i Burundi, Prince Michel wakiniraga Vital’o FC yo muri iki gihugu.

Aya makuru yemejwe n’iyi kipe yo mu Nzove ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X. Gikundiro yemeje ko yasinyishije Prince Michel Musore w’imyaka 26.

Uyu musore ukina mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Bivugwa ko Prince ashobora kuba umusimbura wa Bugingo Hakim bivugwa ko yamaze kwerekeza muri APR FC.

Mu myaka ibiri ishize, uyu musore wakiniraga Vital’o FC, yayikiniye imikino 54 ayitsindira ibitego bitanu mu gihe yatanze imipira 13 yavuyemo ibindi bitego.

Ari kumwe na Vital’o, Musore yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2023-2024. Muri uyu mwaka, yahamagawe kandi mu ikipe y’Igihugu y’u Burundi yakinnye imikino yo gushaka igikombe cya Afurika ubwo bakinaga na Burkina Faso, Malawi na Sénégal.

Michel yahamagawe kandi mu ikipe y’Igihugu ya CHAN ubwo u Burundi bwasezererwaga na Uganda Cranes.

Perezida wa Rayon Sports, ni we watangaje Prince nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe
Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri
Ati ndi “Gikundiro”

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *