Nyuma yo kumara iminsi icecetse ku isoko ry’igurisha ry’abakinnyi, Rayon Sports yinjije abakinnyi babiri bashya barimo myugariro Rushema Chris, mu gihe Serumogo Ally we yongereye amasezerano muri iyi kipe.
Nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’impande zombi, myugariro wo hagati, Rushema Chris wavuye muri Mukura VS, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports.
Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo iyi kipe yo mu Nzove, yerekanye Rushema Chris nk’umukinnyi wa yo mushya mu myaka ibiri iri imbere. Ni nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi hagati y’uyu mukinnyi n’ikipe.
Uyu musore ukina mu mutima wa ba myugariro, aje avuye muri Mukura VS yari amazemo imyaka ibiri nyuma yo kuva muri Marines FC na yo yari yajemo avuye mu Intare FC ifatwa nk’ikipe ifasha abakiri bato kugaragaza impano za bo.
Uyu musore ariyongera kuri Gloire Tambwe ukomoka i Burundi ukina hagati mu kibuga, nawe wasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Aba bombi kandi, baje biyongera kuri Serumogo Ally wongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gikundiro.
Rayon Sports ikomeje kwiyubaka, mu gihe iteganya gutangira imyitozo mu cyumweru gitaha yitegura umwaka w’imikino 2025/2026 aho izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup yitabirwa n’amakipe yatwaye ibikombe iwayo.






UMUSEKE.RW