RDC: M23 yakozanyijeho na Wazalendo

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
M23 yongeye gukozanyaho na Wazalendo

Imirwano  yo ku wa gatandatu no ku cyumweru yashyamiranyije inyeshyamba za M23 n’inyeshyamba za Wazalendo muri teritwari ya Rutsuru mu gace ka Nyanzale mu ntara ya Kivu ya Ruguru ituma hari abasivile bahasiga ubuzima abandi barahunga.

BBC ivuga ko iyo mirwano yatangiye kumvikana ku wa gatandatu ahitwa Kiyeye hagenzurwa na Wazalendo.

Amasasu y’imbunda nini n’intoya yatumye abantu benshi baho bahungira muri ‘centre’ ya Nyanzale iri hafi yaho igenzurwa na M23.

M23 yafashe centre ya Nyanzale n’inkengero zayo  muri Werurwe umwaka ushize.

Emile Kambele wo muri sosiyete sivile ya Rutshuru yatangaje ko “Ku cyumweru nyuma ya saa sita “imirwano ikomeye yakomereje i Nyanzale no mu nkengero zaho, twibaza ko ari Wazalendo na bo bari bateye.”

Kambele avuga ko batazi neza imibare y’abantu bapfuye n’abavuye mu byabo bahunga iyi mirwano, gusa ko we yamenye “nibura abasivile batatu bapfuye” hafi ya Nyanzale.

Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko umutwe wa Wazalendo witwa CMC wasohoye itangazo wamagana ibitero by’ibisasu bya M23 mu duce bagenzura dutuwe n’abaturage twa Nyarubande, Burambo.

Imirwano yo ku cyumweru mu gace ka Nyanzale kagenzurwa na M23 ikekwaho ko ari igikorwa cyo kwihimura cya Wazalendo.

Uruhande rwa M23 ntacyo rwatangaje kuri iyo mirwano kugeza ubu.

Iyi mirwano irimo kuba mu gihe ibiganiro hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rwa leta byari biyobowe na Qatar mu murwa mukuru wayo Doha byabaye bihagaze.

Mu ntangiriro z’uku kwezi abari bahagarariye impande zombi mu biganiro i Doha baratashye, bajya kumvikana n’ababakuriye ku nyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro bahawe n’umuhuza (Qatar) mbere yo kugaruka ku meza y’ibiganiro, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi