RDF yamaganye itangazo ryayitiriwe “rivuga ku buzima bwa Perezida Kagame

Yanditswe na UMUSEKE
Perezida Paul Kagame (Archives)

Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganye itangazo ryakwirakwiye mu gicuku rikayitirirwa rivuga ko “ari itangazo ry’ubuyobozi ku buzima bwa Perezida Paul Kagame”, ibiri muri iryo tangazo igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko ari Fake News.

Fake News – muri iki gihe cy’ikoranabuhanga biroroshye guhimba inyandiko ikirirwa urwego bagendeye ku birango byarwo, ku buryo abatazi iby’ikoranabuhanga bafata ibiri muri izo nyandiko nk’ukuri kwatangajwe n’izo nzego.

Bamwe mu bagenzura ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, basanga itangazo ryasohotse ryitirirwa RDF rifite inenge, aho uwarikwirakwije yibagiwe ko amasaha yo muri America adahura n’ayo muri Africa, bikaba byari byoroshye kubona ko ari itangazo ryakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga no kwigana ibirango by’igisirikare cy’u Rwanda bikoreshwa mu matangazo kijya gisohora.

Hari bimwe mu binyamakuru byakoresheje ririya tangazo bivuga ko ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda, kandi cyo cyatangaje ko ari irikorano.

Kuri X yahoze ari Twitter, RDF yatangaje ko ryo tangazo ari Fake News (amakuru atari yo yahimbwe n’umuntu akitirirwa urwego).

Hashize igihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu mahanga no kuri YouTube batangaza amakuru mabi kuri Perezida Paul Kagame, bavuga ko arwaye cyane, abandi bageze n’aho bamubika, gusa kugeza ubu amakuru yabamwe mu babanyomoza kugiti cyabo avuga ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ubuzima bwe bumeze neza.

Nta tangazo ry’ubuyobozi rirasohoka rivuga ku buzima bw’Umukuru w’Igihugu n’aho yaba ari muri iki gihe kuko hashize hashize ibyumweru bibiri Perezida Paul Kagame atagaragara mu bikorwa bya leta cyangwa ngo yandike ibyo atekereza ku mbuga nkoranyambaga nk’uko asanzwe abigenza.

Ibyo byatumwe uwitwa David Himbara n’abandi batavuga rumwe na Perezida Paul Kagame bakomeza gukwirakwiza amakuru atandukanye ku buzima bwe “bavuga ko arwaye”.

UMUSEKE wabajije Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ku bya ririya tangazo adusibaza ko ari “Fake” nta kindi yarengejeho.

Nubwo RDF yamaganye itangazo mu bisubizo bya bamwe mu bakurikira X hari ababajije ngo “Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ari he?”

RDF ivuga ko ibiri muri iri tangazo ryayitiriwe ari FAKE NEWS

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi