Itsinda ry’abanyeshuri bize mu Ishuri ry’Isumbuye rya Karambi, mu karere ka Ruhango, bagabiye Inka ebyiri abahiga.
Umuyobozi w’abanyeshuri barangirije amashuri yisumbuye muri iki Kigo cya Karambi giherereye mu Murenge wa Kabagari, Bayiringire Théogene, avuga ko bafashe umwanzuro wo gushinga urubuga rubahuza, kugira ngo bazajye bibuka ibihe byiza bagiranye ariko banatekereze kuri bagenzi babo bahiga.
Ati”Twasanze ibyacu bitagomba kirangirira aho twigira Inama yo gukomeza kuzirikana ishuri twizemo ,turiha Inka ebyiri.”
Bayiringire avuga ko iri Shuri ryizemo abantu benshi kandi ko atari bwo bwa mbere bakoze ibikorwa by’urukundo nk’ibi.
Ati”Usibye Inka ebyeri twahaye ishuri, twazanye n’amata kugira ngo tuyahe abanyeshuri n’abayobozi bahakora.”
Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Collège Karambi Nsanzamahoro Wenceslas, avuga ko buri mwaka abize kuri iki Kigo babasura binyuze muri za Clubs zitandukanye bahafite.
Ati”Buri mwaka duha umwanya abize hano bagakumbuza ubuzima bwo hanze abanyeshuri ndetse n’Ubumenyi bahakuye bwatumye bamwe bahanga imirimo.”
Nsanzamahoro avuga ko mu baje kubagabira harimo bamwe bihangiye imirimo bafite amikoro ahambaye kandi ko ari igikorwa kizakomeza.
Ubuyobozi bw’Ishuri rya Collège Karambi buvuga ko iyo abaharangirije bagarutse gushima, bitera imbaraga abakiri ku ntebe y’ishuri ndetse bikabasubizamo intege zo kwiga neza kugira ngo bagere mu rwego rwa bakuru babo bahize mu myaka yashize.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango