Ubuyobozi Bukuru bw’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro “Lycée de Ruhango Ikirezi” buvuga ko bugiye kubaka Uruganda rukora Imyenda ndetse na Hoteli.
Ibi Ubuyobozi Bukuru bw’Ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro bwabitangaje mu muhango wo guha abanyeshuri 449 Impamyabushobozi zabo.
Muri uyu muhango, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango APEGERWA, Rwemayire Pierre Claver, avuga ko bateganya kubaka uruganda rukora imyenda kuko bafite ishami ry’ubudozi ndetse n’ishami ry’ubwiza n’imideli bikenera imyenda.
Ati”Twasanze ari ngombwa ko muri iyi myaka iri mbere twubaka uruganda rukora imyenda na Hoteli.”
Rwemayire avuga ko bazabigeraho kubera ko bafite ubushake n’ubushobozi bwo kubyubaka.
Yongeyeho ati”Hari umuhanda wa Kaburimbo twiyemeje kubaka, imirimo igeze kuri 70%.”
Uyu Muyobozi avuga ko mu byo bateganya kubaka harimo n’igaraji rigezweho kugira ngo abimenyereza umwuga wo gukanika bazajye babikorera mu kigo cy’ishuri imbere.
Nayituriki Olivier umwe mu banyeshuri barangije mu Ishami ry’ubukanishi avuga ko mu nzozi afite harimo gukomeza Kaminuza muri iri shami maze yarangiza akagaruka gutanga Ubumenyi mu ishuri yarangirijeho.
Ati”Nagize amanota 86 ndumva nzakomeza kwiga Kaminuza.”
Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie avuga ko bashimira akamaro amashuri yubatse mu Ruhango afitiye abahatuye.
Rusiribana avuga ko iyo Ishuri nk’iri ndetse n’andi ahabarizwa bitanze Ubumenyi, abaharangiie bigirira akamaro ndetse bakakagirira n’abaturage baturiye ayo mashuri.
Ati”Usibye ubumenyi ayo mashuri atanga, abayatangije barubaka n’ibikorwaremezo.”
Ubuyobozi Bukuru bw’Iri Shuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi buvuga ko abanyeshuri 90% barangije mu myaka 23 ishize bafite akazi harimo abihangiye imirimo kuri ubu bikorera, ndetse n’abakorera abandi.



UMUSEKE.RW/Ruhango
MUHIZI ELISÉE