Ruhango: JADF yasabwe gutanga Serivisi ishingiye ku ikoranabuhanga

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Basabwe gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasabye Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere(JADF) guha serivisi nziza ababagana ishingiye ku ikoranabuhanga

Ibi babivuze ubwo hatangizwagaimurikabikorwa ngarukamwaka rya PSF mu Karere ka Ruhango.

Umuyobozi wungurije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie, avuga ko muri serivisi abatatanyabikorwa baha ababagana zigomba kuba zishingiye ku Ikoranabuhanga kubera ko ariryo ryihutisha Iterambere ry’Igihugu.

Rusiribana avuga ko icyerekezo u Rwanda ruganamo ari ukwihutisha serivisi nziza kandi inoze.

Akavuga ko iyi nzira ariyo bifuza ko abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere bakurikiza kuko ari nayo ituma ibyo bakora babikorera mu mucyo.

Ati”Abafatanyabikorwa bacu badufashe kwigisha abaturage akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga.

Rusiribana avuga ko kumurika ibyo bakora uyu munsi bikwiriye kuba n’umwanya wo kungurana ibitekerezo.

Ati”Byaba ibijyanye n’ubuhinzi, ubworozi ubucuruzi ndetse n’Imibereho myiza y’abaturage bigomba kwinjizwa muri gahunda y’Ikoranabuhanga.”

Uwimana Béatrice umuhinzi ntangarugero avuga ko mu bikorwa by’ubuhinzi akora byatumye afunguza Konti muri Banki kuko abitsa akabikuza.

Ati”Nize amashuri atatu yisumbuye kwizigamira ejo hazaza nkoresheje ikoranabuhanga ndabizi.”

Umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya inzara(Food for the Hungry) mu Murenge wa Mwendo Emmanuel avuga ko bashyize ingufu mu burezi ndetse no mu zindi nkingi ziteza imbere Imibereho myiza y’abaturage.

Ati”Mu myaka irenga itanu tumaze muri uyu Murenge twibanze mu bikorwa bishingiye ku burezi, ubukungu ndetse n’imirimo ibyara inyungu kandi ishingiye ku matsinda yo kwizigama.”

Perezida wa JADF mu Karere ka Ruhango Rinziziki Damien yabwiye UMUSEKE ko mu nshingano bafite harimo no kugenzura ibyo abafatanyabikorwa bageza ku baturage.

Ati”Uyu munsi tuba twaje kugaragaza ibyo dukorera abaturage bishingiye ku nkingi zose uko ari eshatu.”

Mu nkingi y’Ubukungu harimo imikoranire y’abaturage n’amabanki bishingiye ku ikoranabuhanga, na serivisi za WASAC na REG abaturage bakoresha.

Avuga ko mu nkingi y’Ubutabera n’Imiyoborere bigisha Urubyiruko uburenganzira bwabo cyane ku bakobwa babyariye iwabo bakamenya uko bandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere.

Mu Karere ka Ruhango abarizwa Imiryango mpuzamahanga ndetse n’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta 53, Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko igera kuri 40 muri yo iteganyijwe kwitabira imurikabikorwa rizamara iminsi itatu .

Abafite ubumuga nabo bagaragaje ko bashoboye muri iri murikabikorwa

 

Hamuritswe ibintu bitandukanye muri iri murikabikoorwa ry’iminsi 3
Umubare w’urubyiruko rwoze amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro rwitabiriye imurikabikorwa
Ibikorwa by’urubyiruko bikomoka ku bworozi byamuritswe
Umukozi wa FH mu Murenge wa Mwendo.Bihoyiki Emmanuel

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.

 

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *