Sadate yatumiwe mu nama izahuza abashoramari bakomeye muri Afurika

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umushoramari, Munyakazi Sadate usanzwe uri mu bavuga rikumvikana mu Rwanda no muri Afurika, yatumiwe mu nama izabera i Kigali izahuza abayobozi bakomeye ndetse n’abashoramari bakomeye ku Mugabane wa Afurika.

Iyi nama yiswe “100 Most Notable Africans Leadership and Business Summit 2025”, izahuza abagera ku 100 basanzwe bafite amazina manini ku Mugabane wa Afurika. Abayitumiwemo ni abashoramari n’impuguke mu by’ubukungu muri Afurika ndetse n’abayobozi bakomeye kuri uyu Mugabane.

Uretse izina rya Munyakazi Sadate ririmo nk’ufite asaga miliyari 10 Frw, abandi Banyarwanda bayitumiwemo barimo Clare Akamanzi usanzwe ari Umuyobozi mukuru wa NBA Africa n’umuhanzi, Bruce Melodie harimo andi mazina manini uri Afurika nk’umukinnyi, Mohammed Salah ukomoka mu Misiri, Burna Boy na Dangote ufite izina rinini kuri uyu Mugabane.

Ni inama iteganyijwe kuzaba ku wa 4-6 Nyakanga 2025 muri Marriott Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali.

Izitabirwa n’abantu bavuga rikumvikana, impuguke mu by’ubukungu, abayobozi bakuru mu nzego za leta, ba rwiyemezamirimo, abashoramari bakomeye, n’abatanga umusanzu mu miyoborere n’iterambere muri Afurika.

Munyakazi watumiwe muri iyi nama, asanzwe ari umuyobozi mukuru w’umuryango, Karame Rwanda Ltd. Azwi kandi nk’utajya uripfana iyo bigeze ku nyungu z’Igihugu muri rusange aho kenshi agaragara ku rukuta rwe rwa X asubizanya n’ababa bashaka kuvuga nabi u Rwanda cyangwa bashaka gupfobya ibyo Leta y’u Rwanda imaze kugeza ku Banyarwanda.

Sadate kandi, ni umushoramari uzwiho guhanga imirimo myinshi, aho bituma urubyiruko rwinshi rubona akazi biciye mu byo akora no mu mahirwe aruha.

Abategura iyi nama, bavuga ko zimwe mu ntego z’ibanze za yo, ari ukungurana ibitekerezo binyuze mu biganiro by’ubukungu, kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari agaragara ku Mugabane wa Afurika, imiyoborere myiza, n’izindi ngingo ziganisha ku iterambere rirambye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Abuja muri Nigeria ku wa 7 Kamena, Amb. Dr. Kingsley Amafibe uyobora uyu mushinga muri Afurika, yatangaje ko iyi nama izafasha mu gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi n’ubuvuzi ndetse no gushyigikira ihangwa ry’udushya n’ubushabitsi bikorwa n’urubyiruko n’abakishakisha.

Yagize ati “Turashimira abantu babaye intangarugero bahora bashyize imbere iterambere rya Afurika. Ubuyobozi bufite icyerekezo, imiyoborere isobanutse, n’ubufatanye hagati y’ibihugu, ni byo bizadufungura amahirwe menshi muri Afurika.”

Ni inama kandi izantangirwamo ibihembo ku bantu ku giti cya bo n’ibigo byagaragaje uruhare rukomeye mu guteza imbere umugabane wa Afurika, barimo na Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports FC hagati ya 2019-2020.

Rutahizamu wa Liverpool FC n’ikipe y’Igihugu ya Misiri, Mohamed Salah, n’Umunya-Nigeria wa SSC Napoli yo mu Butaliyani, Victor James Osimhen bombi babitse ibihembo by’umukinnyi mwiza w’Umunya-Afurika mu bihe bitandukanye, ni ayandi mazina akomeye muri ruhago yatumiwe i Kigali.

Umuherwe wamaze imyaka myinshi ayoboye abatunze agatubutse muri Afurika, Umunya-Nigeria, Aliko Dangote na we ari kuri uru rutonde, aho ari kumwe kandi n’abanzi bakomeye nka Burna Boy, Tems, Diamond Platnumz basanzwe ari abaririmbyi bakunzwe kuri uyu Mugabane.

Harimo kandi Umuyobozi Mukuru wa WTO, Dr. Ngozi Okonjo-Iweala. Abashoramaria na ba rwiyemezamirimo barimo Tony Elumelu na Femi Otedola. Izanitabirwa na Guverineri w’Intara ya Jigawa, Umar Namadi, n’abandi batandukanye bo mu bihugu nka Nigeria, Zimbabwe, Kenya n’u Rwanda.

Munyakazi Sadate yatumiwe mu nama izahuza abashoramari 100 bakomeye muri Afurika
Munyakazi ari mu ba bazaganiriza abazitabira inama
Ni inama yatumiwemo amazina asanzwe akomeye ku Mugabane wa Afurika

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *