U Bubiligi bwavuze ku masezerano  yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Hasinywe amasezerano y'amahoro agamije kurangirza ibibaso biri muri diporomasi z'ibihugu byombi

U Bubiligi bwatangaje ko bwishimiye isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), buvuga ko ibi bihugu byafashe icyemezo cy’ubutwari.

Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Maxime Prévot, anyuze kuri X nyuma y’uko u Rwanda na Congo bisinye amazerano y’amahoro.

Ni amasezerano yasinyiwe i Washington DC ku wa Gatanu wa tariki 27 Kamena 2025.

Aya masezerano yasinywe, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe n’uwa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, imbere ya Marco Rubio wa Amerika.

Ni amasezerano yitezweho kurandura ibibazo by’umutekano mucye, intambara n’amakimbirane byayogoje Uburasirazuba bwa Congo.

Nyuma yayo masezerano, u Bubiligi bwakoroneje u Rwanda na Congo, bukaba bunashyirwa mu majwi mu kuba nyirabayazana wo kutumvikana hagati y’ibyo bihugu, bwavuze ko bwishimiye isinywa ryayo.

Maxime Prévot yagize ati “Nishimiye gushimira ibi bihugu byombi bihana imbibi ku cyemezo cy’ubutwari cyo guhitamo inzira y’amahoro.”

Yakomeje agira ati “Iyo myanzuro yemeranyijweho ni ingenzi cyane kugira ngo haboneke amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Yavuze ko U  Bubiligi buzakomeza gukora nta gucogora kandi mu buryo bwubaka kugira ngo isinywa ry’amasezerano rigere ku ntego, bufatanyije n’abafatanyabikorwa bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwahagaritse umubano warwo n’u Bubiligi muri Werurwe 2025, rushinja icyo gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi gusaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga kurufatira ibihano, kirushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri RDC.

U Rwanda rwagaragaje ko mu gihe rufitanye amakimbirane na RDC, u Bubiligi budakwiye gufata ingamba ziyenyegeza ahubwo ko bwakabaye butanga umusanzu mu kuyakemura.

MUGIRANEZA THIERRY

 UMUSEKE.RW

Yisangize abandi