U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bemeranyije igihe ba Minisitiri b’ububanyi n’Amahanga , bazasinyira amasezerano y’amahoro agamije gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe hagati y’impande zombi.
Hashize iminsi itatu iWashington hari ibiganiro byagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri ibi biganiro, ku ruhande rw’u Rwanda, rwari ruhagarariwe na Ambasaseri w’iki gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana.
Byari byavuzwe ko kuwa 15 Kamena ari bwo hashyirwaho umukono ku masezerano hagati y’impande zombi, bigakorerwa i Washington muri White House. Icyakora ntibyakozwe ku bwo kudahuza ku ngingo zimwe na zimwe.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ku rubuga rwa X, yatangaje ko yishimiye kuba muri ibi biganiro byahuje impande zombi, ahishura itariki ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bazashyira umukono ku masezerano.
Yagize ati “Nishimiye kuba mu biganiro by’amahoro by’iyi minsi itatu byanatumye itsinda ry’uRwada na DRC bazasinyana amasezerano y’amahoro.”
Yakomeje ati “ Mu cyumweru gitaha tariki ya 27 Kamena , dutegereje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’uRwanda na DRC baza gusinyana amasezerano . Twese hamwe dutegereje kugera ku mahoro arambye no gukomera kw’akarere .”
Umujyana mu biro bya Perezida, Allison Hooker nawe kuri X yashimangiye ko DRC n’uRwanda bazasinyana amassezrano y’amahoro nyuma y’iminsi itatu hari ibiganiro.
Ati “Nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro by’amahoro, nagize amahirwe yo guhagararira aya masezarano hagati y’uRwanda na DRC.”
Allison avuga ko muri ibi biganiro byabaye muri iki cyumweru kandi bije bikurikiwe n’amasezerano yasinywe kuwa 25 Mata uyu mwaka.
Ati “ Dutegereje ko ba Minisisitiri bazasinya amasezerano y’amahoro iWashington kuwa 27 Kamena kandi azashyirwa mu bikorwa.”
Urugendo ruganisha kuri aya masezerano, rukubiyemo ibintu byinshi bigomba kubanza gukorwa mbere y’uko ashyirwaho umukono.
Muri byo, harimo ko RDC igomba kubanza gukemura ibibazo by’umutekano bibangamiye u Rwanda, by’umwihariko ikibazo cya FDLR.
Amerika kandi yasabye ko u Rwanda guhagarika ubufasha ivuga ko ruha M23, nubwo rwakomeje kubihakana inshuro nyinshi.
Ku rundi ruhande, RDC isabwa gukora amavugurura y’imbere mu gihugu agena uburyo umutungo usaranganywa kugera ku turere.
Ibi binajyana kandi no gukora amavugurura mu miyoborere ajyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage.
Kuyashyiraho umukono nibirangira, Amerika na yo izasinyana n’ibihugu byombi ajyanye n’ubukungu.

UMUSEKE.RW