Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, Ku wa Mbere tariki ya 2 Kamena uyu mwaka, yakiriye Umuyobozi w’Ishami ry’u Busuwisi rishinzwe Umugabane wa Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo Gihugu, Amb. Philipp Stalder.
Bagiranye ibiganiro byagarutse ku kwagura ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Busuwisi mu nzego zirimo Ubuzima, Uburezi, Imyuga n’Ubumenyingiro na gahunda yo kubaka inzu ziciriritse.
U Rwanda n’u Busuwisi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse hakaba hitezwe imikoranire yagutse mu nzego z’iterambere zinyuranye binyuze muri gahunda nshya ya politike y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu ku Mugabane wa Afurika 2025-2028.
Mu Ugushyingo 2023, Minisiteri y’Uburezi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe Iterambere (Swiss Agency for Development and Cooperation) agamije gushyigikira gahunda y’amahugurwa ndetse n’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.
Ayo masezerano y’ubufatanye agamije gushyiraho ishuri ry’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda no guteza imbere ubumenyi mu rwego rw’amahoteli binyuze mu itangwa ry’uburezi n’amahugurwa y’icyitegererezo ku bazaba bakora muri urwo rwego mu gihe kizaza.


UMUSEKE.RW