Uburusiya bwagabye ibitero bya ‘Drones’ 350 muri Kyiv

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Minisiteri y’Ingabo muri Ukraine yatanga ko Uburusiya bwagabye ibitero by’indege zitagira Abapilote (drones) 352 na Misille 16, mu murwa mukuru Kyiv bigahitana abantu 7.

Ibi bitero byagabwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena kugeza mu rucyerera rwo ku wa Mbere.

Minisitiri w’Umutekano muri Ukraine, Ihor Klymenko, yavuze ko ibi bitero byibasiye ibikorwaremezo birimo ibitaro, ibikorwa bya siporo ndetse n’aho abantu batuye.

Vitaliy Klitschko uyobora Umujyi wa Kyiv yavuze ko abapfuye biganjemo abatuye mu nyubako ndende ndetse hakomereka abantu 19.

Uburusiya na Ukraine bimuriye urugamba mu kirere hifashishijwe za drones.

Tariki ya 24 Gicurasi, Ingabo za Ukraine zirwanira mu Kirere nabwo zari zatangaje ko Uburusiya bwagabye ibitero bya drones 250 n’ibisasu bya misile birenga 14 ku murwa Mukuru wa Ukraine bikomeretsa abantu 14 ndetse inyubako nyinshi zituwemo n’abantu zirashya.

Kuri uwo munsi kandi Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko yakumiriye igitero gikomeye cy’ibisasu bya za ’drones’ zirenga 100, cyari giturutse muri Ukraine.

Kuva muri Gashyantare 2022, Uburusiya na Ukraine bari mu ntambara nyuma y’uko Uburusiya buteye icyo gihugu mu kiswe gukumira umugambi wa Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo bo mu bihugu by’umuryango wa OTAN wo kwigarurira Uburusiya.

Ubu ibihugu byombi biri mu biganiro bitandukanye bigamije guhagarika imirwano.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi