Minisitiri w’Ubuzima,Dr Nsanzimana Sabin, yagiriye inama Abanyarwanda kurwanya ibidendezi by’amazi bigira uruhare mu kororoka kw’imibu bityo bikaba byateza ibyago byo kurwara Malaria.
Ni ubutumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa X, ashishikariza abantu kurwanya iyi ndwara.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) giheruka gutangaza ko ko ubwandu bushya bwa Malaria buri kuzamuka umunsi ku munsi mu Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugaragaramo abarwayi benshi.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ya 2022/23 yerekanaga ko mu myaka itanu abarwara Malariya bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abicwa nayo bagabanuka ku kigero cya 89%.
Icyakora mu mujyi wa Kigali by’umwiharoko iyi ndwara ikomeje kwiyongera.
RBC iheruka gutangaza ko abantu 10, 399 bo mu Mirenge 15 yo mu Mujyi wa Kigali, basanzwemo indwara ya Malariya.
MINISANTE iragira inama abantu
Minisitiri w’Ubuzima , Dr Nsanzimana Sabin, ku rubuga rwe rwa X, yagiriye inama abantu kurwanya amazi akunze kureka ahantu hamwe mu rwego rwo kwirinda malaria.
Ati “Aho uzabona amazi aretse, arimo udukoko tw’ umukara bamwe bita imihini (mosquito larvae). Uzamenye ko ari imibu ibura iminsi micye ngo imenye kuguruka. Kuraho aya mazi; niho imibu itera amagi, ikororoka, bikongera malaria.”
Minisitiri w’Ubuzima yasabye kandi abantu mu gihe bagaragaweho n’ibimenyetso bya Malaria kwisuzumisha kare kandi barwanya imibu ishobora gutera iyo ndwara.
RBC iherutse gutangaza ko umuti mushya wo kuvura malaria ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda hose, ukazajya uhabwa abantu bayirwaye by’umwihariko ufite iy’igikatu wananiwe no kuvurwa n’uwari usanzwe wa Coartem.
Iyo miti igiye kwitabazwa ni izwi nka ‘dihydroartemisinin-piperaquine: DHAP’ na Pilamax, ikaba imwe mu yemewe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS mu kuvura malaria.
Uretse imiti mishya, u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kurwanya Malaria nko gutera imiti yica imibu mu nzu, gutanga inzitiramibu, ubukangurambaga bwibutsa abaturage uruhare rwabo mu kuyihashya no gukoresha utudege tutagira Abapilote mu gutera imiti yica imibu mu bishanga.
U Rwanda rwiyemeje ko mu 2030 nta Malariya izaba ikibarizwa mu Rwanda.
UMUSEKE.RW