Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yumvikanye aha ikuzo ingabo z’igihugu cye ku gitero “giteguranye ubuhanga” zagabye ku butaka bw’Uburusiya kikangiza indege 40 z’intambara.
Iki gitero gishobora guhindura byinshi kuri iyi Ntambara igiye kumara imyaka ine, aho Uburusiya bufite intwaro kirimbuzi kugeza ubu zitarakoreshwa nta we uzi igisubizo cyabwo kuri iki gitero.
Ukraine ivuga ko indege zitagira abapilote 117 zakoreshejwe mu kugaba igitero gikomeye kuva intambara yatangira muri 2022 kikangiza indege z’intambara 40 z’Uburusiya.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza indege zishya ku birindiro bya gisirikare ahitwa Sredniy mu Ntara ya Siberia.
Izina ryahawe iki gitero ni “Operation Spider’s Web” (Umutego w’Igitegangurirwa), bivugwa ko cyateguwe ndetse bimenyeshwa Perezida Zelensky ubwe.
Perezida Zelensky yavuze ko yasabye abashinzwe umutekano kuvuga akantu ku kandi ku bijyanye n’iki gitero kugira ngo abaturage babimenye, kandi yemeza ko iki gitero kizandikwa mu bitabo by’amateka.
Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yemeje iby’ibitero “by’iterabwoba” byagabwe na Ukraine mu Ntara eshanu ariko ivuga ko byakumiriwe.
Ukraine ivuga ko gutegura iki gitero byakozwe mu mwaka n’igice kandi Perezida Volodymyr Zelensky yabonanye n’abagiteguye.
Amakuru avuga ko inzego z’ubutasi za Ukraine zabanje kugeza rwihishwa indege zitagira abapilote ku butaka bw’Uburusiya izo drone ni izo mu bwoko bwa (FPV drones).
Izo drones zaje guhishwa muri contineri zakozwe mu mbaho zishyirwa ku makamyo, hanyuma abakoresha drones bafungurira kure ya masanduku bagurutsa drones “zijya mu bitero” kurasa ibirindiro bya gisirikare bigera kuri bine.
Ukraine ivuga ko ibyangijwe na biriya bitero bifite agaciro ka miliyari 7 z’amadolari.
BBC ivuga ko mu ndege zarashweho harimo izo mu bwoko bwa TU-95s bihamba Idubu Bear), indege zo mu bwoko bwa TU-22M3s (supersonic long-range bomber) n’iyo mu bwoko bwa A-50 (early warning and control aircraft).
UMUSEKE.RW