Perezida wa Letza Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko umubano we na Elon Musk warangiye.
Ku wa gatandatu, Trump yabwiye televiziyo NBC News yo muri Amerika ati “Yego, ni ko nabifata [ko warangiye].”
Yari abajijwe niba atekereza ko umubano wa hafi w’abo bombi warangiye. Ubwo yari abajijwe niba yifuza kuzahura uwo mubano wabo wangiritse, yasubije ati “Oya”.
Ayo magambo ya Trump ni yo ya vuba aha cyane avuze kuva we na Musk bashwanye bikomeye bagacyocyorana ku mbuga nkoranyambaga.
Byabaye nyuma yuko Musk, umuherwe utunze za miliyari z’amadolari washoye imari mu ikoranabuhanga wateye inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump ndetse nyuma akaza kuba umujyanama mu biro bya perezida w’Amerika (White House), anenze ku mugaragaro umushinga w’itegeko wa Perezida Trump ujyanye n’imisoro n’ikoreshwa ry’amafaranga ya leta.
Uwo mushinga w’itegeko ni gahunda y’ingenzi y’igenamigambi muri politike ya Trump y’imbere mu gihugu
Umubare munini w’abo mu ishyaka ry’abarepubulikani rya Trump bashyigikiye Perezida.
Visi Perezida JD Vance yavuze ko Musk “yabaye kirimbuzi cyane” ndetse ko ashobora kutazongera na rimwe guhabwa ikaze mu muryango (w’abari hafi ya perezida).
Mu kiganiro na Theo Von utangaza ibiganiro kuri interineti mu buryo buzwi nka ‘podcast’, Vance yavuze ko Musk, umuyobozi nshingwabikorwa wa kompanyi Tesla na SpaceX, yakoze ikosa rikomeye ryo kwibasira perezida.
Mu gihe cy’ibyumweru, Musk yanenze itegeko rihatse ayandi rya Trump ryiswe ‘Big Beautiful Bill’, mu gihe ryagibwagaho impaka mu nteko ishingamategeko.
Yavuze ko mu gihe uwo mushinga w’itegeko waba wemejwe, wakongera tiriyari z’amadolari ku mwenda (ideni) w’igihugu ndetse ko uwo mushinga w’itegeko “wakwangiza” umurimo yakoze nk’umukuru w’urwego rwa DOGE rushinzwe kunoza imikorere y’inzego za leta, n’umuhate we wo kugabanya imari leta ikoresha.
Nyuma gato yo kuva muri urwo rwego rwa DOGE, aho yakoze iminsi 129, Musk yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwe X ko uwo mushinga w’itegeko ari “ishyano riteye ishozi” ariko ntiyanenga Perezida Trump mu buryo butaziguye.
Ariko ku wa kane, Trump yabwiye abanyamakuru ko yumva yatengushywe n’imyitwarire ya Musk.
Musk yasubije akoresheje urukurikirane rw’ubutumwa yatangaje kuri X, avuga ko Trump yari kuba yaratsinzwe amatora iyo atamugira.
Elon Musk, umuherwe wa mbere ku isi, yatanze miliyoni hafi 250 z’amadolari nk’inkunga mu bikorwa bya Trump byo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida.
IVOMO:BBC
UMUSEKE.RW