Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano wahinduye ubuzima bw’abaturage

Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kagano (IDP Model Village)

Gakenke: Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke biganjemo abatujwe n’abakora mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano (IDP Model Village), uherereye mu Murenge wa Muzo, bavuga ko ubuzima bwabo bumeze neza babikesha inzu nziza n’imirimo bahawe.

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano, ni umushinga wa Leta y’u Rwanda ufatanyijemo n’abafatanyabikorwa bayo, wo kubaka inzu 354 zo gutuzamo imiryango itishoboye yibasiwe n’ibiza kubera yari ituye ahantu h’amanegeka hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Imirimo yo kubaka uwo Mudugudu yaratangiye ndetse inzu zirenga ijana zimaze kuboneka hari izahise zituzwamo iyo miryango, by’umwihariko bahabwamo n’imirimo itandukanye ibafasha kwiteza imbere no kubona bimwe mu byo bakenera mu buzima.

Uwimbabazi Gaudance, ni umwe muri bo, yagize ati “Ubuzima bwari bumeze nabi kuko nari ntuye mu manegeka ibiza byaransenyeye nshumbikiwe ahantu. Nagize amahirwe bampa inzu hano mu Mudugudu nkaba ndimo gushima. Nageze ahantu heza, nahawemo akazi ubu ndahembwa bikamfasha kugira ibindi bibazo nikemurira mu buzima ndetse nkakuraho n’ayo kwizigamira.”

Twibukimana Clotulda, nawe yagize ati “Iwacu ni umuryango w’abantu 9, ubu ndazinduka nkakora ubuyede hano mu Mudugudu, ababyeyi bakajya gukorera aho twahoze dutuye ku isambu bikamfasha kwizigamira kuko ndateganya kugura inka muri uyu mwaka.”

Nubwo bavuga ko ubuzima bwahindutse, hari abasaba ko bakunganirwa mu mibereho bagahabwa ibikoresho birimo ibiryamirwa, ibikoresho byo mu gikoni, amafunguro n’ibindi by’ibanze byabafasha gutangira ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yijeje abo baturage ko ibyo basaba gufashwa byose byateganyijwe, kandi bazabihabwa gusa ngo icyakozwe ni ugutuza imiryango byagaragara ko ishobora kwibasirwa cyane n’ibiza mu nzu zari zimaze kuboneka.

Yagize ati “Ibyo byose abo baturage basaba nabamara impungenge ko byateganyijwe kandi bazabihabwa. Turateganya kubaka Umudugudu wujuje ibisabwa byose ndetse n’aho kororera no kuboroza byose bizakorwa. Uyu munsi umushinga uracyakorwa tuko turacyubaka inzu no kuba tuzihaye abari mu manegeka kugira ngo ibihe by’imvura tuvuye itari kubahitana.”

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Muzo, IDP Model Village, biteganyijwe ko uzaba wubatse mu buryo umuryango uhabwa inzu y’ibyumba bitatu na salo, igikoni, ubwogero n’ubwiherero ndetse n’imbuga mu buryo bwa two in one.

Hari kandi n’abazatuzwa mu nzu ifite ibyumba bibiri na salo, igikoni, ubwogero n’ubwiherero ndetse n’imbuga.

Hazaba kandi hari n’ibikorwa remezo birimo amashuri, ivuriro, agakiriro, isoko, inzu y’imydagaduro, iy’inama, ibiraro, ibigega bifata amazi akayingururwa agakoreshwa ndetse ntateze n’isuri, amashanyarazi, amazi n’imihanda ibafasha kugenderana no kugera mu bindi bice n’ibindi byangombwa nkenerwa.

NYIRANDIKUBWIMANA Janviere
UMUSEKE.RW i Musanze

Yisangize abandi