Umukozi w’Akarere afungiye kugira uruhare muri Jenoside

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Umukozi w’Akarere yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare muri Jenoside

Hitiyayemye Augustin Umukozi w’Umurenge wa Nkomane, Akarere ka Nyamagabe yatawe muri yombi  n’Urwego rw’Ubugenzacyaha akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

UMUSEKE wamenye amakuru ko Hitiyaremye Augustin  wari  umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Nkomane, Akarere ka Nyamagabe yatawe muri yombi muri iki Cyumweru gishize, ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside .

Bamwe mu batanze ayo makuru bavuga ko iki cyaha Hitiyaremye ashinjwa yagikoreye mu Karere ka Nyamasheke akomokamo ariko akaba yari atuye i Nyamagabe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkomane  Ngarambe Emmanuel yemeje amakuru y’ifungwa ry’uyu mukozi, akavuga ko RIB yabanje kuza kumubaza umunsi wa mbere isubirayo, ariko bukeye Hitiyaremye Augustin agira ubwoba aracika.

Gitifu Ngarambe avuga ko uyu mukozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage yahise yandika ibaruwa isaba ikiruhuko cy’ukwezi ariko batazi aho aherereye nyuma  iyo minsi irangiye agaruka mu kazi.

Ati”RIB yamenye ko Hitiyaremye yagarutse mu kazi iza kumufata.

Gitifu avuga ko atazi icyaha akurikiranyweho gusa akavuga ko icyo azi ari uko afungiye iwabo i Nyamasheke.

Umunyamakuru yageragaje kuvugisha Ubugenzacyaha  ariko uvugira uru rwego,  Dr Murangira B. Thierry, ntiyamuha amakuru.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkomane buvuga ko Hitiyaremye Augustin ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage yari amaze imyaka irenga ibiri muri uyu Murenge ariko  akaba yari yaraje avuye mu wundi Murenge, bukavuga ko RIB ikimara kumufata yamushyikirije Ubugenzacyaha bwo mu Karere ka Nyamasheke ari naho bikekwa ko yakoreye icyaha akekwaho.

Umuvugizi ni asubiza, turakomeza tubagezeho ibindi byaha RIB imushinja ndetse n’Ibihano bimutegereje aramutse ahamwe n’iki cyaha.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Nyamagabe

 

Yisangize abandi