Umunyamakuru Jonathan yatangaje amatariki y’ubukwe bwe

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ndayambaje Jonathan usanzwe ukora umwuga w’Itangazamakuru n’umukunzi we, Igihozo Sandrine, batangaje ko ubukwe bwa bo bazabukora muri Nzeri 2025.

Nk’uko bigaragara mu nteguza [Save the date] aba bombi bashyize hanze, ubukwe bwa bo buteganyijwe kuba tariki ya 20 Nzeri uyu mwaka kuri Hotel Sports View Kicukiro.

Ni nyuma y’uko tariki ya 5 Kamena 2025, uyu munyamakuru yari yambitse impeta umukunzi we, Sandrine amusaba ko yazamubera umugore nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo, undi avuga “Yego” atazuyaje.

Jonathan ni umunyamakuru ufite izina rizwi mu gice cy’imikino, aho kuri ubu ari we ushinzwe Itangamakuru n’Itumanaho muri Vision FC no muri Gicumbi FC ndetse akaba yarakoze mu bigo by’itangazamakuru bitandukanye nka BTN TV, BPLUS TV n’ahandi.

Uretse kuba ari umunyamakuru w’imikino, asanzwe ari umwe mu bazi gufata no gutunganya amashusho mu buryo bwa kinyamwuga.

Jonathan na Sandrine biyemeje kuzabana nk’umugore n’umugabo
Aherutse kumwambika impeta imusaba kuzamubera umugore
Bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi