Umurenge Kagame Cup: Kayonza yihariye umwanya wa Gatatu, Kimonyi igarika Bwishyura

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa rya “Umurenge Kagame Cup 2025, amakipe atatu ahagarariye Akarere ka Kayonza, yabonye umwanya wa gatatu mu gihe Umurenge wa Kimonyi wo mu Akarere ka Musanze, wabonye uwo mwanya nyuma yo gutsinda igitego 1-0 uwa Bwishyura muri Karongi.

Imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n’iya ½ muri Basketball na Volleyball mu bagabo n’abagore, yabaye ku wa gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025. Ni imikino isoza umwaka w’imikino mu irushanwa ry’Imiyoborere Myiza, ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice n’abandi bayobozi batandukanye, bari bitabiriye iyi mikino yabanjirijwe n’ijoro rya siporo rusange izwi nka ‘night run’ mu Mujyi wa Musanze.

Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, Akarere ka Kayonza kihariye ibihembo. Ikipe ya bo ya Volleyball mu bagore, Basketball mu bagabo n’abagore, ni zo zegukanye umwanya wa gatatu.

Mu mupira w’amaguru, Umurenge wa Kimonyi mu Akarere ka Musanze, watsinze igitego 1-0 uwa Bwishyuray o mu Akarere ka Karongi, maze abanya-Musanze begukana umwanya wa gatatu gutyo.

Amakipe yageze ku mukino wa nyuma muri Basketball mu byiciro byombi, ni Musanze izakina na Kamonyi mu bagore mu gihe mu bagabo ari Rutsiro na Musanze.

Muri Volleyball, amakipe yageze ku mukino wa nyuma mu bagore, ni Gicumbi na Ngoma mu gihe muri basaza ba bo ari Ngoma na Kicukiro. Umwanya wa gatatu muri Volleyball mu bagabo, wegukanywe n’Akarere ka Nyanza. Umwanya wa gatatu mu mupira w’amaguru mu bagore, wegukanywe na Rutsiro yatsinze ibitego 2-1 Kirehe.

Umukino wa nyuma mu bagabo bakina umupira w’amaguru, urahuza Umurenge wa Mbazi w’i Huye na Jabana yo mu Mujyi wa Kigali Saa saba z’amanywa mu gihe mu bagore haza gukina Mahembe y’i Nyamasheke na Kacyiru y’i Kigali Saa tanu z’amanywa kuri Stade Ubworoherane.

Uretse iyi mikino kandi, harakinwa indi irimo gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguro, gusimbuka urukiramende ndetse no kubuguza.

Hanabaye igikorwa cyo gupima amaso

Akarere ka Kayonza kegukanye umwanya wa gatatu muri Basketball mu byiciro byombi
No muri Volleyball mu bagore, Kayonza yegukanye umwanya wa gatatu
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice ni we watangije umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo
Yerekanye ko ari umukunzi wa siporo muri rusange
Kimonyi y’i Musanze, ni yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Bwishyura igitego 1-0
Minisitiri, Dr. Mugenzi Patrice, yakomeje Bwishyura n’ubwo yabuze umwanya wa gatatu
Umurenge wa Bwishyura wabuze umwanya wa gatatu
Umutoza wungirije muri Musanze FC, Imurora Djafet yagaragaje ko yaconze ruhago
Meya w’Akarere ka Musanze, yishimanye na Kimonyi yabonye umwanya wa gatatu
Kimonyi irimo abigeze guconga ruhago
Minisitiri, Dr. Mugenzi Patrice, yicaye akurikira imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu
Abayobozi batandukanye, bitabiriye iyi mikino
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Regis (wa kane), yari mu baje kureba imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu
Umuyobozi w’Urwego rw’Itangazamakuru Rwigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yari yaje kwihera ijisho
Ni imikino yitabirwa n’abafana benshi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi