Umuriro watse hagati ya Trump na Elon Musk 

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Umuriro watse hagati ya Trump na Elon Musk 
Intambara y’amagambo yarose hagati ya Perezida Dobald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika na Elon Musk umunyemari akaba n’umukire wa mbere ku Isi.
Uku guterana amagambo kwatangiye mu cyumweru cyashize ubwo Umuherwe Elon Musk, akaba na nyiri sosiyete zitandukanye zirimo Tesla ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, X space ndetse n’urubuga rwa X yasezeraga ku nshingano yarafite mu butegetsi bwa Amerika nk’ukuriye Ikiigo gishinzwe kunoza imikorere ya leta (DOGE).
Izi nshingano yazihawe ubwo Donal Trump yari agarutse muri White House nka Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika. Kubera uburyo Elon Musk bari barabanye mu bikorwa byo kwiyamamaza ku ntero igira iti ‘Make America Great Again’.
Aba bakomeje kubana neza kugeza ubwo Elon Musk mu ruhame atangiye kunega zimwe muri gahunda za Leta zirimo umushinga w’itegeko rijyanye n’ibyo Amerika ishoramo amafaranga, akavuga ko ugayitse.
Uyu mugabo utajya uripfana ku mbuga nkoranyambaga yanenze uwo mushinga urimo no kugabanya imisoro, agaragaza ko kuwemeza ari amakosa akomeye ashobora kujyana igihugu mu manga, aho ibyo gisohora bizajya biruta ibyo cyinjiza.
Byaje kugera naho Elon ajya kuri X yandika ati ” Iyo atangira Trump yari kuba yaratsinzwe amatora.”
Aho niho Trump nawe utajya uripfana yatangiye gukoresha urubuga rwe rwa Truth Socila asubizanya na Elon Musk.
Donald Trump aherutse kuvuga ko Elon ari umugabo ukennye ufite ibibazo.
Ati ” Sintekereza kuri Elon. Afite ibibazo.”
Donal Trump byavuzwe ko yafashe umwanzuro wo kugurisha imodoka ye yo mu bwoko bwa Tesla.
Ibi byatangiye kugira ingaruka ku gaciro ka Tesla kuko kahise kagwa ku gipimo cya 14%, bituma agaciro kayo kagabanuka ho miliyari 150$. Elon wenyine yahise atakaza miliyari 26$ mu mutungo we bwite mu masaha make.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW
Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *