Umutangamakuru yashinje Béatrice Munyenyezi kwica umubikira

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Béatrice Munyenyezi  (Photo archives)

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza, mu ntara y’Amajyepfo rwahamagaje umutangamakuru ushinja Béatrice Munyenyezi kwica umubikira.

Jean Damascene Munyaneza alias Sadam wari wambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, ni we wari imbere y’urukiko atanga amakuru yicaye mu ntebe.

Sadam yafashwe nk’umutangamakuru kuko yahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu hakurikijwe uko umushingamategeko yabigennye, bityo iyo adakatirwa kiriya gihano yari gufatwa nk’umutangabuhamya.

Sadam yatanze ubuhamya mu ruhame yabanje kubazwa n’urukiko yemeza ko avuka i Huye, kandi azi Béatrice Munyenyezi.

Sadam yari umubaji mbere y’uko jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba.

Urukiko: Sadam Munyenyezi umuzi akora iki?

Sadam: Mu gihe cya Jenoside nta mirimo narinzi afite.

Urukiko: Hari inama yateguraga jenoside Munyenyezi yitabiriye uzi?

Sadam: Yego, ndayizi!

Urukiko: Iyo nama yitabiriwe na ba nde?

Sadam: Yitabiriwe n’abakuru b’amashyaka.

Urukiko: Ko watubwiye ko utazi icyo Munyenyezi yakoraga, we yitabiriye iyo nama nka nde?

Sadam: Munyenyezi yitabiriye nk’umukuru w’ishyaka rya MRND, kandi we twamufataga nk’umukuru w’amashyaka.

Urukiko: Nyuma y’iyo nama se hakozwe iki?

Sadam:  Habaye igikorwa cyo kuvuga mu baturage ngo Abahutu bivangure n’Abatutsi, ndetse Munyenyezi afata ijambo ashishakariza Abahutu kwica Abatutsi.

Urukiko: Mu ibazwa ryawe mu Bushinjacyaha wavuze umubikira, uwo mubikira ibye byagenze gute?

Sadam: Twariho twaka ibyangombwa, umubikira araza kuri bariyeri twari kumwe na Munyenyezi, amubwira ko baziranye maze amwuriza imodoka ya Pauline Nyiramasuhuko ari na we wari nyirabukwe.

Urukiko: Waba wibuka abagiye muri iyo modoka?

Sadam: Yego, barimo Munyenyezi Béatrice na Nyirabukwe bamujyana mu gikari cya hoteli Ihuriro, maze natwe twaje kujyayo dusanga umubikira ari gusambanwa ku gahato.

Yewe icyo gihe tunariyo Munyenyezi yumvise umubikira asakuza. Yaravuze ati “Urasakuza? Uwakubona yagirango ntusatuye mu maguru nk’abandi bagore. Maze Munyenyezi aza kumurashisha imbunda ya Pisitori arapfa, tumujugunya mu mwobo twatagamo Abatutsi.”

Urukiko: None se ko hari aho uvuga mu gikari cya hoteli Ihuriro, ahandi ukavuga kave ya hoteli Ihuriro ubihuza gute?

Sadam: Urumva nta hantu hateye ukuntu nawe urabyumva.

Urukiko: Oya, ntabwo mbyumva niyo mpamvu nkubaza.

Sadam: Urebye ni ahantu hameze nk’igikari.

Urukiko: None uwo mubikira asambanwa Munyenyezi yari he?

Sadam: Munyenyezi yari ku muhanda maze aza nyuma asanga biri kuba.

Urukiko: None mbere ya Jenoside nabwo Munyenyezi wari umuzi?

Sadam: Yego muzi kuva 2002 na 2003.

Sadam akimara gusubiza kuriya Ubushinjacyaha bwabaye nk’ubumwongorera maze umucamanza ati “Ubushinjacyaha turabasaba mwirinde guha amabwiriza umutangamakuru.”

Me Bikotwa na we ati “Nyakubahwa Perezida namwe mwabibonye!”

Umutangamakuru na we ati “Ariko n’umunyamakuru iyo abara inkuru ashobora kwibeshya, nitiranyije umwaka wa 1992 na 1993 n’umwaka wa 2002 na 2003.”

Umucamanza na we akomeza kubaza umutangamakuru ati “Ese wabonaga Munyenyezi atwite?”

Sadam: Oya, muri jenoside sinigeze mbona atwite.

Abunganizi ba Munyenyezi nabo babajije umutangamakuru, maze Me Gashema ati “Amakuru uhaye urukiko mu bikorwa Munyenyezi yakoze wigeze uyavuga mu rubanza rwawe rwa Gacaca?”

Sadam: Oya, ntayo navuze kuko muri Gacaca wasubizaga ibyo wabajijwe.

Ubushinjacyaha nabwo bwajije umutangabuhamya ikibazo kigira kiti “Ubazwa mu Bugenzacyaha wavuze umuntu witwa Yahaya ko yishwe, watubwira uko yishwe?”

Sadam: Murakoze hoteli Ihuriro yari yegeranye na sitasiyo ya lisansi maze haza Yahaya tumusaba ibyangombwa bye, dusanga ni Umuhutu, maze Munyenyezi aratubwira ngo nta kuntu waba mubyara w’umuyobozi wa sitasiyo ngo wokutaba Umututsi, maze aradutegeka turamwica.

Urukiko: Hari icyo wongeraho ku byo umaze kubwira urukiko?

Sadam: Icyo nongeraho ni uko ku cyahoze ari Purefegitura ya Butare hari impunzi zari zihari maze Munyenyezi avuga ko izo mpunzi ziri kwanduza umujyi abwira Nyirabukwe Nyiramasuhuko bazipakira muri bisi, maze Munyenyezi aziha Interahamwe ngo zizikoreshe icyo zishaka. Hicwamo abantu batandatu (6) abandi basigaye babona bose ntibakwicirwa aho, kuko nanjye ntari mu Nterahamwe turazirinda (impunzi), Inkotanyi ziza gufata Butare zirokoka gutyo.

Umutangamakuru Sadam ni izina ryumvikanye kenshi mu rubanza rwa Béatrice Munyenyezi uri kuburana ubujurire ku gihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’America. Niba nta gihindutse urubanza ruzakomeza taliki ya 29/07/2025.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi