Umuyobozi uherutse gufungurwa yirukanwe mu kazi

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE

NYANZA: Innocent Nzasingizimana, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, yirukanwe mu kazi ngo azira amakosa yakoze mu mirimo ye.

Innocent Nzasingizimana yari aherutse gufungwa, ariko yarekuwe by’agateganyo n’ubushinjacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene, yabwiye UMUSEKE ko yirukanwe koko mu kazi.

Yagize ati: “Yahawe igihano cyo mu rwego rwa kabiri cyo kwirukanwa mu kazi.”

Gitifu Burezi yakomeje avuga ko yazize amakosa ajyanye n’amafaranga ndetse n’imyitwarire mibi mu kazi.

Bikekwa ko Nzasingizimana yari afitiye abaturage amadeni angana na miliyoni imwe n’ibihumbi ijana z’amafaranga.

Gitifu Burezi yagize ati: “Yaregwaga amafaranga ya Mituweli abaturage bamuhaga ntayishyure, ndetse n’inguzanyo za VUP aho abaturage bayamuhaye ntayageze kuri konti kandi ntiyashoboye kuyishyura, maze ubuyobozi bw’akarere bumuha igihano cyo kwirukanwa.”

Mu kiganiro na UMUSEKE, Nsanzimana uherutse gufungurwa by’agateganyo n’ubushinjacyaha, yavuze ko imbere y’ubutabera yemeye kwishyura amafaranga yashinjwaga, ariko birangiye yirukanwe mu kazi.

Eugene Burezi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, yasabye abayobozi b’utugari kuba inyangamugayo mu mirimo yabo.

 

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi