Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, rwahaye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo Umuyobozi w’amasomo wungirije muri GS Kabgayi B.
Ni mu isomwa ry’Urubanza ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kamena 2025.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemereje ko Mitsindo Gaëtan afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Rwategetse ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe urubanza rutari rwafatirwa icyemezo.
Mu iburanisha ry’ubushize Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Nyamabuye bwari bwasabiye Mitsindo Gaëtan igifungo cy’iminsi 30 kubera icyaha cyo guhoza ku nkeke abanyeshuri b’abakobwa.
Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungura ryabaye Tariki ya 27Gicurasi 2025, Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibimenyetso bufite byemeza ko uyu yakoreye ihohotera abakobwa biga muri iryo Shuri barimo n’uwari waje kwimenyereza umwuga.
Bukavuga ko uyu muyobozi w’amasomo yabakangishaga kubima amanita bigatuma abahoza ku nkeke.
Mitsindo yaburanye ahakana ibyaha aregwa akavuga ko ari ubuyobozi bw’ishuri butamushaka.
Cyakora uyu muyobozi yabwiye urukiko ko umwe mu bakobwa wari waje kwimenyereza umwuga umushinja kumusoma no kumukorakora yabikoze babyumvikanyeho kandi ko uyu mukobwa ariwe byaturutseho.
Gusa mu buhamya bw’uyu mukobwa UMUSEKE wabashije kubona bwemeza ko uwo ashinja yabikoze batabyumvikanyeho kuko amaze kumusoma no kumukorakora yasohotse mu biro bye ameze nk’uwahungabanye.
Muri iryo buranisha Mitsindo yabajijwe ibimenyetso afite byemeza ko ari akagambane akorerwa n’Ubuyobozi bw’Ishuri avuga ko yabibwiye RIB mu ibazwa rye.
Mitsindo yongeye kubazwa impamvu yatumye abisabira imbabazi asubiza ko yashyizweho igitutu n’abamuyobora.
Urukiko rwavuze ko hari n’umunyeshuri yahaye amanota atatsinze ikizamini, asubiza ko yabikoze abihatiwe n’abamuyobora kubera ko yari gutakaza akazi aramutse atabikoze.
Mitsindo Gaëtan yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha Tariki ya 29 Mata 2025 rumushinja icyaha cy’ihohotera no guhoza ku nkeke abanyeshuri.
UPDATE: Umuyobozi w’amasomo akurikiranyweho gusambanya abanyeshuri
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/ MUHANGA