Umuyobozi w’ishuri arashinjwa kugurisha ibiryo by’abanyeshuri

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Akarere ka Kamonyi mu ibara ritukura

Kamonyi: Umuyobozi w’Amashuri abanza ya  ya Munoga akurikiranyweho kugurisha ibiryo by’amanyeshuri.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Munoga, arashinjwa kugurisha ibiro 150 by’ibiryo by’abanyeshuri yitwaza ko agiye kwishyura umwenda ishuri ribereyemo abandi bantu.

Ayo makuru avuga ko ibyo biryo uyu Muyobozi ashinjwa kugurisha yabihaye umugore bafitanye isano akabeshya abo bakorana ko yamwishyuraga ideni yafashe nyuma ya COVID-19.

Abatanze ayo makuru bavuga ko mbere yo kugurisha ibyo biryo, yabanje gukora inyandiko ikubiyemo amasezerano y’ubugure bakavuga ko iyo nyandiko atari ukuri kuko nta mwenda bazi ishuri rifitiye uwo muntu.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati: ”Twabimenyesheje inzego z’Ubuyobozi bw’Umurenge batubwiye ko bafashe ibyo biryo ariko umuyobozi we yacitse.”

Gitifu w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque yabwiye UMUSEKE  ko ibiryo Nsengimana ashinjwa kugurisha babifatanye umuguzi ubu bakaba babigaruje.

AtiYakoze ikosa  ryo gushaka kwishyura ideni ibyo  kurya kandi bitemewe. Byambuwe uwo yari yishyuye kandi bitemewe.”

Gitifu Munyakazi avuga ko ibyo bagaruje ari ibiro 100 byuzuye umufuka.

Ati ”Tugiye gukora raporo tuyishyikirize ubuyobozi bw’Akarere buzabimubaze.”

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Munoga yahamagajwe ku Murenge kugira ngo asobanure impavu yagurishije ibiryo by’abanyeshuri, ariko yanga kwitaba.

Bamwe mu bo bakorana bavuga ko uriya muyobozi w’ishuri akimara kumva amakuru ko ibiryo byafashwe atongeye kugaragara ku ishuri.

UMUSEKE wahamagaye kenshi uyu muyobozi w’ishuri uvugwaho ibi ntiyitaba.

Ishuri rya Munoga riherereye mu Mudugudu wa Munoga, Akagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.

Yisangize abandi