Mu Rwanda hatangijwe umushinga wiswe ‘Innovate4DigiJobs 2025’ ugamije guha urubyiruko ubumenyi buzatuma rubasha guhangana ku isoko ry’umurimo.
Ni umushinga watangijwe na Rwanda ICT Chamber ku bufatanye na Minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT) n’imiryango; Luxembourg AID and Development na International Labour Organization.
Mu imurikwa ry’uyu mushinga, umuyobozi wawo, Ineza Aulolie, yavuze impamvu batekereje ishingwa ry’uyu mushinga ari ugukemura ikibazo cy’inzitizi zituma urubyiruko rutabona amikoro.
Ati:”Turebye ku mibare ihari, urubyiruko ruvuga ko rwiga ariko ntirubone akazi, twareba kuri ba rwiyemezamirimo, baravuga ko babura amafaranga kugira ngo babone icyo bakora. Dutekereza ko turamutse duhaye ba rwiyemezamirimo amafaranga byabasha na bo guha akazi urwo rubyiruko.”
Yasobanuye ko hari gushakwa ibigo bisanzwe bikorana n’urubyiruko kugira ngo bihabwe amafaranga bibashe kwagura ibikorwa byabo.
Ati “Niba uno munsi bari gufasha ba rwiyemezamirimo 20, ayo mafaranga abafashe gufasha 50 kandi mu turere dutandukanye.”
Avuga ko bagambiriye gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kugira ngo babashe kubona akazi cyangwa no gufasha abafite ishoramari rito ngo ryaguke.
Ineza Aulolie mu gusobanura icyashingiwemo hatoranywa ahantu uwo mushinga uzakorera yagize ati “Twahisemo ahantu haba urubyiruko rwinshi, ahantu haba n’ibigo by’amashuri kuko ibitekerezo byiza cyangwa byihariye biba mu bigo by’amashuri.”
Yavuze ko icyo gihe ibigo by’amashuri byemerewe gutanga iyo mishinga y’abo bana kugira ngo ihabwe amafaranga ibashe kwaguka.
Abafatanyabikorwa b’uyu mushinga bsihimiye impinduka uzazana.
Dr. Habimana Alphonse umuyobozi w’ishuri ryigisha, rikanahugura urubyiruko ibijyanye n’amasomo y’ubukerarugendo n’amahoteli rya Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy(KETHA), avuga ko uyu mushinga uje kubafasha kunoza ibyo bafasha abanyeshuri.
Yavuze ko akenshi mu mahugurwa baha urubyiruko kugira ngo rurusheho guhanga udushya babinjiza ku isoko ry’umurimo, basanga hari ibikoresho bimwe na bimwe babura.
Ati “Ariko uyu mushinga uzadufasha kongera ubushobozi ku buryo n’abanyeshuri twafashaga barushaho kwiyongera, ibikorwa byacu bikiyongera, tukarushaho guhuza abanyeshuri n’isoko ry’umurimo mu buryo bushimishije.”
Uyu mushinga uzakorerwa mu turere turimo: Huye, Kayonza, Musanze, Gasabo, Nyagatare, Nyarugenge, Rubavu, Ruhango na Rusizi.
Kwiyandikisha bikorererwa ku rubuga rwa ICT Chamber, aho kwiyandikisha bizarangira tariki ya 27 Kamena 2025.
Uyu mushinga Innovate4DigiJobs 2025 urimo n’irushanwa rigamije guteza imbere impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda, binyuze mu gushyigikira urubyiruko rufite udushya, guteza imbere ubumenyi bw’ubucuruzi no guhanga imirimo myiza.
Iri rushanwa rifunguye ku makoperative, ibigo by’imibereho myiza (social enterprises), amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVETs), imiryango y’abakoresha n’abakozi, hamwe n’abandi batanga serivisi z’iterambere ry’ubucuruzi mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Abatoranyijwe mu guhanga udushya kurusha abandi bazahabwa inkunga y’amafaranga iri hagati y’amafaranga miliyoni zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda n’asaga miliyoni 99 Frw.
Ndetse banahabwe ubujyanama bujyanye n’icyerekezo cyabo, amahugurwa n’amahirwe yo guhura no kungurana ibitekerezo n’abandi.
UMUSEKE.RW