Urubyiruko rwahize gushora imbaraga mu bikorwa bikumira isuri

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Urubyiruko rwakoze imirwanyasuri ku musozi uhanamiye igishanga cya Rugeramigozi.

Bamwe mu bagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko  mu Karere ka Muhanga barenga 1000, bavuga ko  biyemeje gushyira  imbaraga mu bikorwa bitandukanye birimo kurwanya isuri no kubakira abatishoboye.

Uyu muhigo biyemeje  kuwesa mu gikorwa cy’umuganda uba rimwe mu gihembwe, Umuganda ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Mudugudu wa Musezero, Akagari ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Cyuzuzo Gentillesse avuga  ko bakora Umuganda wihariye rimwe mu gihembwe  bakora imirwanyasuri ku misozi ihanamye  kugira ngo isuri itangiza imyaka y’abaturage cyangwa ngo itware ubutaka bahingaho.

Ati”Buri gihembwe dufatanya n’abagize Inama y’Igihugu y’abagore bubakira umuntu umwe utishohoye  muri buri Murenge.”

Cyuzuzo avuga ko Urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu ndetse ko rugize umubare munini w’abaturage bityo ko amaboko rufite rugomba kuyakoresha mu bikorwa bitandukanye bizamura Imibereho myiza y’abaturage.

Yongeyeho ati”Uyu ni umusanzu Urubyiruko rugomba gutanga rukunganira izindi nzego gukemura ibibazo bibangamiye Imibereho yabo.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Ngabo Brave Olivier wari Umushyitsi Mukuru muri Iki  gikorwa cy’Umuganda, avuga ko  hari imirimo y’amaboko Urubyiruko rukora ikazamura Ubukungu bw’Igihugu.

Ati”Ushobora kwiga ukagera ku rwego ruhanitse ariko bidakwiriye kukubuza gutanga umusanzu nk’uyu wo kubaka Igihugu.”

Uyu Munyamabanga Uhoraho avuga ko iyo umuganda nk’uyu wegereje bavugana n’Ubuyobozi bw’Uturere kugira ngo bahitiremo Urubyiruko igikorwa Akarere kifuza gukora.

Ati”Hari aho batubwira bati dukeneye gutera ibiti, hari abadusaba kubakira utishohoye n’ibindi ibyo nibyo Urubyiruko rugenderaho.”

Yasabye Urubyiruko ruri mu Rwanda bo ni hanze yarwo kudategereza ejo, ahubwo umusanzu wabo bakawutanga none.

Mu gusoza Umuganda Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye Urubyiruko kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo bagahangana n’abayikwirakwiza.

Ahakozwe imirwanyasuri ni  mu Ishyamba riteye ku musozi uhanamiye igishanga cya Rugeramigozi  abaturage bahingaho imyaka itandukanye.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Cyuzuzo Gentillesse avuga ko buri gihembwe bubakira umuntu 1 utishohoye.
Urubyiruko rwiyemeje gushora imbaraga mu kubakira abatishoboye no gukemura ibibazo bibangamiye Imibereho y’abaturage
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Ngabo Brave Olivier avuga ko imirimo y’amaboko idasaba kuba ufite impamyabushohozi y’ikirenga
Urubyiruko rurenga 1000 rwakoze Umuganda wo kurwanya isuri
Meya w’Akarere ka Muhanga n’Inzego bafatanya bitabiriye Umuganda w’Urubyiruko
Urubyiruko rurenga 1000 rwari mu muganda wo gukora imirwanyasuri

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Yisangize abandi