Urubyiruko rwakanguriwe gutyaza ubumenyi binyuze mu masomero y’ikoranabuhanga

Abakora mu rwego rw’uburezi mu masomero atandukanye ndetse no mu nteko y’umuco, barakangurira urubyiruko kwitabira uburyo bushya bwo gusura amasomero hakoreshejwe ikoranabuhanga, nk’inzira yo gutyaza ubumenyi no guhanga udushya.
Iki gikorwa kizakorwa n’abasanzwe bakorera mu masomero, aho buri Karere hazaba umuntu wahuguwe ku buryo bushya bwo gusura amasomero hifashishijwe murandasi, akigisha uko bashobora kubona ubumenyi bakeneye badahagaze mu masomero ngo basome ibitabo.
Bamwe mu bigishijwe ubu buryo bavuga ko iri koranabuhanga ari inkingi ya mwamba mu gufasha abana gukunda gusoma no nyuma y’amasomo, kuko bashobora no gukoresha telefoni mu gusoma ibitabo bibafasha kubona ubumenyi bakeneye.
Uwizeyimana Amina yagize ati: “Icyiza ni uko n’umwana ageze mu rugo ashobora gukoresha terefone y’ababyeyi agasoma igitabo yifuza kugira ngo akuremo ubumenyi akeneye, mu gihe mbere byasabaga ko ajya mu isomero, kandi rimwe na rimwe ntabone umwanya uhagije wo kwiga neza.”
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu Bubiko bw’Inyandiko muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Mukankusi Phelomene, asobanura akamaro k’iri koranabuhanga n’impamvu yo kuryigisha abakozi b’amasomero.
Yagize ati: “Birashoboka ko hari utabona umwanya wo kujya mu isomero, ariko akarisura kuri murandasi akoresheje telefone. Ibyo ni byo bituma duhugura abashinzwe amasomero mu bigo bimwe na bimwe kugira ngo bahabwe ubumenyi, bigishe abana, kandi babe intangarugero mu gukoresha ikoranabuhanga mu masomero.”
Umukozi w’inteko y’umuco mu ishami ry’inkoranyabitabo y’Igihugu, Nyiramugisha Dianne, asobanura akamaro k’iri koranabuhanga mu masomero ndetse n’icyo ryitezweho.
Yagize ati: “Turifuza ko bamenya gukoresha isomero no kumenya amakuru abirimo, batagombye kwicara mu isomero ngo bafate ibitabo basome, ahubwo bakoresheje murandasi. Ibyo bakeneye tukabibaha, bizatuma urubyiruko rukunda gusoma ndetse rukongera ubumenyi, kuko bafite interineti aho bari hose bashobora gusoma ibitabo.”
Kugeza ubu, abantu barenga 30 bamaze guhabwa ubumenyi ku ikoreshwa ry’iri koranabuhanga ryo gusura amasomero hifashishijwe murandasi. Muri buri Karere, umuntu umwe ushinzwe isomero mu kigo cy’ishuri yahuguwe kugira ngo ubwo bumenyi abusangize abandi.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA / UMUSEKE.RW
Yisangize abandi