Umugabo w’imyaka 45 wari ukurikiranyweho kubwira uwarokotse jenoside amagambo amukomeretsa yarekuwe n’ubushinjacyaha.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwataye muri yombi uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Nyanza mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana .
RIB yakoze dosiye iyishyikiriza ubushinjacyaha.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uriya mugabo wari waratawe muri yombi yafunguwe n’ubushinjacyaha by’agateganyo akaba azakomeza gukurikiranwa adafunze.
Uriya mugabo bikekwa ko ubwo yari agiye mu kabari, yasanze uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 aho hantu, amubwira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside .
Uriya bikekwa ko yabwiwe ariya magambo yatangarije umunyamakuru yabwiwe n’andi magambo mabi menshi arimo ngo “Ibintu mwigize ngo muri abatutsi buri mwaka nica umututsi avuga ko hari uwo yaciye akaguru ngo nindeba nabi ankubita”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana aheruka kubwira UMUSEKE ko uriya musore yatawe muri yombi RIB ikaba yaratangiye iperereza.
Uwo bikekwa ko yabwiwe amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ukekwa ko yayavuze bose bari abacuruzi b’imyenda mu mujyi wa Nyanza.
Ukekwa yari afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
RIB yafunze uwabwiye uwarokotse jenoside ko “buri mwaka yica Umututsi”
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW
Wabuze icyo wandika aha nawe pe! Wabuze amakuru impamvu Arikose urigaruriramo ibya kera byifungwa rye!!!! Kweli namwe muri abanyamwuga!!!! Wagombye gutohoza aya: Ese ko yarekuwe nuko basanze bitamuhama cg hajemo izindi bataha? Abaye uwambere uketsweho ingengasi akarekurwa ngo akurikiranwe ari hanze kuva zafata ubutegetsi pe!!!! Erega iki cyararambiranye nashatse bahimba ikindi cyuko abashakwa babona naho ibyingengasi byararambiranye kandi bigaragara ko aribihimbano byogushaka abantu ho impamvu kubohwa
Gorora ijambo,Kazubwenge ntibavuga ingengasi,{bavuga ingengabitekerezo ya Genocide} sinsobanukiwe ese,uwabwiye uwarokotse Genocide ko burimwaka yica Umututsi ko hari nuwo yaciye akaguru hari abababarumvise abivuga doreko ngo,barinomukabari cg nibyabindi bya munyumvishirize,nazacyanzi zireze ayomagambo arakomeye muzashishoze neza.
Ko bamurekuye se ubwo ntazabamara noneho? Niba koko yarabivuze yagombye kubihanirwa n’amategeko kuko ubwo se yakwibeshyera? Yarabikoze koko kandi nta cyemeza ko azabihagarika.