Uwari ushinzwe ubwubatsi mu murenge wa Kigali arakomeza gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza rw’umwarimu uregwa kwiba imodoka

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko uwari umukozi w’umurenge wa Kigali mu mujyi wa Kigali akomeza gufungwa by’agateganyo kubera uburemere bw’icyaha aregwa.

Harerimana Xaverien wari ushinzwe ubwubatsi n’ibikorweremezo mu murenge wa Kigali yajuririye icyemezo cyamufunze by’agateganyo iminsi 30.

Harerimana Xaverien yajuriye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge avuga ko yajuriye kuko urukiko rwemeje ko afungwa by’agateganyo kandi nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho ibyaha, ko urukiko rwagendeye ku buhamaya bw’abantu bavuga ko yabatse indonke ngo abaha ibyangombwa byo kubaka binyuranyije n’amategeko.

Abo ngo barimo n’uwatse icyangombwa Xaverien yari atarajya mu kazi kuko uriya uvuga ko yatswe indonke, yatse icyangombwa mu 2022 kandi Xaverien yratangiye akazi mu mwaka wa 2023.

Ikindi Xaverien avuga ko yatanze icyangombwa ariko nta bipimo yarengeje ahubwo hari habayeho ikibazo cy’imyandikire.

Xaverien avuga ko ikibazo cyavutse kubera umukozi wa RIB bafitanye ikibazo uturanye n’uwatanze ikirego, kuko ngo yamugiye mu matwi bahimba ibinyoma kuko uwo mukozi wa RIB yari yarubatse ahantu hagenewe amashyamba baramusenyera.

Xaverien ati “Njye ndasaba urukiko kubisuzuma nkarenganurwa kuko nta ruswa nafatanwe cyangwa ngo nyakire.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ubujurire bwa Xaverien nta shingiro bufite kuko ikibazo cy’uwamureze cyabaye ari Umukozi w’umurenge mu mujyi wa Kigali, kandi yanabibajijweho akaba yaramuhaye ibyangombwa byo kubaka birengeje ibipimo byagenwe.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Amushinja ukuntu yamwatse ruswa hari n’abandi babihamije bityo kubera impamvu zikomeye urukiko rwashingiyeho rumufunga by’agateganyo n’ubu ziracyafite ishingiro.”

Uko urukiko rubibona

Urukiko rusanga kuba Harerimana Xaverien yemera ko we hari ibyangombwa yahaye umurega, kandi bikagaragara ko harimo ikibazo kuko yemerewe kubaka ibipimo byagenwe byarenze ndetse uwo yahaye ibyangombwa akamwaka indonke, kandi hakaba n’abandi batangabuhamya bamushinja kubaka indonke aho hari uwemeje ko yasabye icyangombwa cyo kubaka mu ntangiriro za 2022, Harerimana Xaverien yajya muri karitsiye atuyemo akamwibutsa ko yasabye icyangombwa ariko atakibonye.

Xaverien amubwira ku cyangombwa cyo kubaka igikoni azashaka Frw 300.000 akazayamuha, nibwo nyuma yamuhamagaye maze bahurira Norvège i Kigali amuha icyangombwa ndetse hakaba undi mutangabuhamya umushinga ko na we yamwatse ibihumbi mirongo itanu (Frw 50,000) ngo azamuzanire icyangombwa atarinze ajya ku biro.

Urukiko rugasanga bihagije kugira ngo uyu mukozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubwubatsi n’ibikorweremezo mu murenge wa Kigali akekweho ibyaha hakurije amategeko bityo ubujurire bwe bukaba nta shingiro bufite.

Urukiko rwasesenguye niba Xaverien yarekurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunze. Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma Harerimana Xaverien akekwaho icyaha nk’uko n’urukiko rubanza ku rwego rwa mbere rwabyemeje, kandi icyaha aregwa cyo gusaba no kwakira  indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irenze ibiri, bityo akaba agomba gukurikiranwa afunzwe binagendanye n’uburemere bw’icyaha.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Xaverien Harerimana nta shingiro bufite, kandi rwemeje ko icyemezo cyamufunze mbere by’agateganyo kidahindutse.

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Harerimana Xaverien akekwaho icyaha, rwemeje ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Harerimana Xaverien afungiye mu igororero rya Nyarugenge ahazwi nka Mageragere.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi