Nyuma yo gutangaza umutoza mushya w’ikipe y’Ingabo ndetse n’abazamwungiriza, Haj Hassan Taieb wahoze ari umwarimu w’abatoza b’abanyezamu muri iyi kipe, yayigarutsemo yungirije umunya-Maroc, Taleb Abderrahim wagizwe umutoza mukuru.
Mu 2020 ubwo APR FC yatozwaga n’umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed, yanazanye uwari umutoza w’abatoza b’abanyezamu muri iyi kipe. Icyo gihe uwahawe izo nshingano, yari Haj Hassan Taieb nawe ukomoka muri Maroc.
Uyu mutoza waje gutandukana n’ikipe y’Ingabo nyuma y’aho uwari wamuzanye nawe batandukanye, yongeye kuyigarukamo ari mu batoza babiri bungirije mwene wa bo Taleb.
Haj Taieb ni izina rinini rizwi muri Afurika mu gice cyo gutoza abatoza b’abanyezamu. Yakiniye ikipe z’abato ba Maroc ndetse yakinnye igikombe cy’Isi cy’abari munsi y’imyaka 19 cyabereye muri Australie mu 1984. Yakiniye kandi ikipe y’Igihugu ya Maroc mu gihe kingana n’imyaka 20.
Guhera mu 1987, Haj Hassan yaje kwerekeza ku Mugabane w’i Burayi, ahakina nk’uwabigize umwuga mu gihugu cya Portugal, ahakina imyaka 14 mu makipe arimo Sporting Pien, Penafiel, Deportivo Lousa na Deportivo Dejan.
Nyuma yo guhagarika gukina agahitamo gutangira kwiga ubutoza, Taieb yaje kwerekeza muri Espagne atangira kwiga gutoza ndetse ahakura Impamyabumenyi y’icyiciro cya licence B itanga n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi, UEFA. Nyuma y’aho gato, yerekeje mu Budage na ho ahakura licence A yahawe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu.
Uyu mutoza ufatwa nk’ufite ubunararibonye ku Mugabane wa Afurika, yagarutse iwabo muri Maroc na ho ahakora amahugurwa y’abatoza b’abanyezamu yatanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ahabwa licence D,C na B zitangwa n’uru rwego.
Nyuma y’aya mahugurwa yose, Haj Hassan yaje kubona akazi ko gutoza abana bari munsi y’imyaka 15 ba Real Madrid bari mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru muri Maroc.



UMUSEKE.RW