Ikipe z’Igihugu za Beach Volleyball zerekeje muri Maroc

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball ikinirwa ku mucanga [Beach Volleyball] mu bagore n’abagabo, yerekeje muri Maroc mu gikombe cya Afurika.

Aya makipe y’Igihugu, yafashe urugendo ku wa 22 Kamena nyuma yo guhabwa impanuro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Rafael n’abandi bayobozi.

U Rwanda rwagiye gukina irushanwa rifatwa nk’Igikombe cya Afurika [Continental Cup] muri Volleyball ikinirwa ku mucanga.

Abagiye bari mu itsinda ry’abantu barindwi bagize ikipe z’Igihugu zombi, barimo abakinnyi bane, umusifuzi umwe, umutoza ndetse n’umuganga.

Amakipe ahagarariye u Rwanda, agizwe na Kanamugire Prince uzafatanya na Niyonkuru Gloire mu bagabo mu gihe muri bashiki ba bo hagiye Mukandayisenga Benitha na Munezero Valentine. Umutoza w’aya makipe yombi, ni Mudahinyuka Christophe.

Urugendo rw’aya makipe y’Igihugu yombi, biteganyijwe uyu munsi baza gufata indi ndege iberekeza mu Mujyi wa Tetouan aho iri rushanwa rizabera.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakinwa tariki ya 23-30 Kamena, rikabera mu Mujyi wa Tetouan muri Maroc.

Mbere yo kwerekeza muri Maroc, bahuye n’Ubuyobozi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo ndetse n’Umuyobozi wa FRVB, babanje kubaha impanuro

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi