Amakipe abiri yari ahagarariye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ryo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Mata 1994, REG VC na Police WVC, yaryegukanye.
Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025. Imikino ya nyuma, yabaye ku cyumweru tariki ya 22 Kamena. Amakipe arimo ayo muri Tanzania, Kenya na Uganda, yari yaryitabiriye hakiyongeraho n’ayari ahagarariye u Rwanda rwaryakiriye.
Mu cyiciro cy’abagabo, REG VC yari ihagarariye u Rwanda, ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda CHEMA yo muri Kenya amaseti 3-1 [25-18, 25-27, 25-22 na 25-18]. Umwanya wa gatatu wegukanye na KPA yo muri Kenya yo gutsinda amaseti 3-1 Chazpir yo muri Uganda.
Abakinnyi bitwaye neza mu bahungu muri iri rushanwa, ni Akumuntu Kavalo wabaye uwakira imipira mwiza [best receiver], Muvara Ronald wagaruye imipira neza kandi myinshi [best blocker], Angilo Gédéon wabaye umukinnyi mwiza utangiza imipira [best server] na Thon Magambo wabaye umukinnyi w’irushanwa.
Muri bashiki ba bo, ikipe ya Police WVC, ni yo yegukanye igikombe cy’uyu mwaka nyuma yo gutsinda RRA WVC amaseti 3-1 [25-15, 22-25, 25-15 na 27-25]. Umwanya wa gatatu wegukanywe na APR WVC nyuma yo gutsinda amaseti 3-1 Kepler WVC.













UMUSEKE.RW